“Ahantu ho Kumenya,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni( 1997), 165
“Ahantu ho Kumenya,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 165
Ahantu ho Kumenya
- Aharumbuka1
-
agace umuryango wa Lehi wakambitse nyuma yo kugenda mu gasi mu gihe cy’imyaka umunani. Bavuye ahangaha berekeje mu gihugu cy’isezerano.
- Aharumbuka2
-
ahantu Yesu Kristo yajemo ubwo yasuraga Abanefi
- Amazi ya Morumoni
-
ahantu ho Aluma yabatirije Abanefi bahindutse baretse umwami Nowa
- Amerika
-
igihugu cy’isezerano Imana yayoboye mo umuryango wa Lehi n’Abayeredi
- Amoniha
-
umujyi w’abantu b’abagome bangaga gutega amatwi Aluma Muto na Amuleki
- Babeli
-
umujyi aho abantu b’abagome bubatse umunara kugira ngo bazurire bagere mu ijuru
- Betelehemu
-
umujyi uri hafi ya Yerusalemu aho Yesu Kristo yavukiye
- igihugu cy’isezerano
-
ubutaka ubwo aribwo bwose Imana iyoboraho abantu bayo yatoranyije. Yayoboye umuryango wa Lehi n’Abayeredi mu gihugu cy’isezerano.
- Nefi
-
umujyi wo Nefi n’abantu be bubatse nyuma yo gusiga Lamani na Lemuweli n’abayoboke babo
- Sidomu
-
ubutaka aho Aluma Muto yashinze Itorero. habaye mu rugo rushya rw’abantu b’abakiranutsi bavuye i Amoniha.
- Umusozi Kumora
-
ahantu ko Moroni yatabyemo ibisate bya zahabu nuko nyuma Joseph Smith aza kubitaburura
- Yerishoni
-
ubutaka Abanefi bahaye abantu ba Amoni
- Yerusalemu
-
umujyi aho Lehi yahanuriyemo abagome n’ahantu Yesu Kristo yigishirije akanahabambirwa
- Zarahemula
-
umujyi w’ingenzi w’Abanefi wari icyicaro cy’ubutegetsi ndetse n’icy’Itorero. Umwami Mosaya n’Umwami Benyamini batuye aha. uyu mujyi waratwitswe ku rupfu rwa Yesu.