“Igice cya 34: Helamani n’Indwanyi Nto 2,000,” (1997) 93–94
Igice cya“ 34,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 93–94
Igice cya 34
Helamani n’Indwanyi Nto 2,000
Ubwo abanzi b’abantu ba Amoni bateraga Abanefi, abantu ba Amoni bashatse kwica isezerano ryabo ngo bafashe Abanefi kurwana.
Helamani n’abandi bayobozi b’Abanefi ntibashatse ko abantu ba Amoni bica isezerano ryabo n’Imana.
Abahungu bato b’abantu ba Amoni ntibari barakoze rya sezerano. Bashakaga gufatanya n’ingabo z’Abanefi kurwanira umudendezo.
Abo basore ibihumbi bibiri bahisemo kurinda igihugu cyabo. Basabye Helamani kubabera umuyobozi.
Abo basore bari abanyamurava, intwari kandi bakomeye. Bari n’abanyakuri n’abo kwizwerwa, kandi bubahaga amategeko y’Imana.
Helamani yayoboye indwanyi nto ze 2,000 ku rugamba. Yabise abahungu be, nabo bamwita se.
Nubwo bwose abahungu ba Helamani batari bararwanye, ntabwo bagize ubwoba. Ba nyina bari barabigishije kugira ukwizera mu Mana no kumenya ko izabafasha.
Helamani n’ingabo ze barwanye urugamba inshuro nyinshi n’Abalamani. Aba basore bubahirije amabwiriza ya Helamani yose.
Barwanye n’ubutwari kandi bafashije kwirukana umwanzi. Nyuma y’urugamba Helamani yasanze abahungu be bose bakomeretse ariko nta numwe wishwe.
Byari igitangaza. Helamani yarishimye cyane. Yamenye ko aba basore barinzwe kubera ukwizera kwabo guhambaye mu Mana.