“Igice cya 16: Umwami Limuhi n’Abantu Be Baratoroka,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 45–46
“Igice cya 16,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 45–46
Igice cya 16
Umwami Limuhi n’Abantu Be Baratoroka
Abanefi bagize Limuhi umwami wabo mushya. Limuhi yari umuhungu w’Umwami Nowa, ariko ntabwo yari umugome nka se. Yari umugabo mwiza.
Umwami Limuhi yagerageje gushaka amahoro ku Balamani, ariko bakomeje kugumana Abanefi no kubafata nabi cyane.
Umunsi umwe Umwami Limuhi yabonye abanyamahanga bamwe inyuma y’umujyi. Yabashyize mu nzu y’imbohe. Abo banyamahanga bari Abanefi baturutse Zarahemula.
Umuyobozi wabo yitwaga Amoni. Umwami Limuhi yishimiye kumubona. Yari azi ko Amoni ashobora gufasha abantu be gutoroka Abalamani.
Umwami Limuhi yegeranije hamwe abantu be. Yabibukije ko ubugome bwabo ariyo mpamvu bari bafashwe n’Abalamani.
Yabwiye abantu be kwihana, kwizera Imana no kubaha amategeko. Noneho Imana ikazabafasha gutoroka.
Abanefi bamenye ko Abalamani barinda umujyi bakunze kuba basinze nijoro.
Iryo joro Umwami Limuhi yohereza izindi vino ku barinzi nk’impano.
Umwami Limuhi n’abantu be bashoboye guca imbere y’abarinzi basinze no gutoroka.
Amoni yayoboye Umwami n’abantu be banyuze mu gasi bajya i Zarahemula, aho bahawe ikaze.