“Igice cya 12: Umwami Benyamini,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 32–35
“Igice cya 12,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 32–35
Igice cya 12
Umwami Benyamini
Umwami Benyamini arasaza nuko ashaka kuvugisha abantu be. Yashakaga kubabwira ko umuhungu we Mosaya azaba umwami ukurikiyeho.
Abantu baturutse hose mu gihugu nuko bateranira hafi y’ingoro y’Imana. Bateye amahema yabo ku buryo imiryango yarebaga ingoro y’Imana.
Umwami Benyamini yavugiye ku munara kugira ngo Abanefi babashe kumwumva.
Yabwiye abantu be ko yari yaragerageje cyane kubafasha. Yavuze ko uburyo bwo gukorera Imana ari ugufashanya hagati y’abantu.
Umwami Benyamini yabwiye abantu kubaha amategeko y’Imana. Abazakurikiza amategeko mu buryo budahemuka bazishima ndetse hari umunsi bazabana n’Imana.
Umwami Benyamini yavuze ko bidatinze Yesu Kristo azavuka ku isi. Izina rya nyina rizaba Mariya.
Yesu azakora ibitangaza. Azakiza abarwayi ndetse agarure mu buzima abapfuye. Azatuma impumyi zibona abapfamatwi bumva.
Yesu azababazwa apfe kubw’ibyaha by’abantu bose. Abazihana ndetse bakagira ukwizera muri Yesu Kristo bazababarirwa ibyaha byabo.
Umwami Benyamini yabwiye Abanefi ko abagabo b’abagome bazakubita Yesu. Nyuma bakamubamba.
Nyuma y’iminsi itatu Yesu azazuka.
Nyuma Umwami Benyamini amaze kuvuga, Abanefi bituye hasi. Bari bababajwe n’ibyaha byabo ndetse bashatse kwihana.
Abantu bagize ukwizera muri Yesu Kristo, barasenga ngo babarirwe.
Roho Mutagatifu yuzuye imitima yabo. Bamenye ko Imana yari yabababariye kandi ko yabakundaga. Biyumvisemo amahoro n’umunezero.
Umwami Benyamini yabwiye abantu be kwemera Imana. Yashakaga ko bamenya ko Imana yaremye ibintu byose kandi ko ari inyabwenge ikanaba inyembaraga.
Umwami Benyamini yabwiye abantu kwicisha bugufi no gusenga buri munsi. Yashakaga ko abantu be bahora bibuka Imana no kuba indahemuka.
Yabwiye ababyeyi kudatuma abana babo barwana cyangwa ngo bajye impaka.
Yababwiye kwigisha abana babo kubaha no gukunda no gufashanya.
Yaburiye abantu kwitondera ibyo batekereza, ibyo bavuga n’ibyo bakora. Ko bagombaga kuba indahemuka ndetse bagakurikiza amategeko ubuzima bwabo bwose basigaje.
Umwami Benyamini yabajije abantu niba baremeye inyigisho ze. Bose basubiza ko bazemeye. Roho Mutagatifu yari yarabahinduye, kandi ntibari bacyifuza gukora icyaha.
Bose bagize igihango cyangwa basezeranye gukuriza amategeko y’Imana. Umwami Benyamini yarishimye.
Umwami Benyamini aha umuhungu we Mosaya uburenganzira bwo kuba umwami mushya. Nyuma y’imyaka itatu Umwami Benyamini yaratanze.
Mosaya yari umwami w’umukiranutsi. Yarakoze cyane kandi yafashije abantu be, nk’uko se yabigenje.