Igice cya“ 22: Ivugabutumwa rya Aluma i Amoniha,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 58–63
Igice cya“ 22,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 58–63
Igice cya 22
Ivugabutumwa rya Aluma i Amoniha
Aluma yigishije inkuru nziza hose muri icyo gihugu. Ubwo yageragezaga kubwiriza muri Amoniha, abantu ntibatege amatwi. Bamujugunye hanze y’umujyi.
Aluma yarababaye kubera ko abantu b’i Amoniha bari abagome cyane. Yavuye aho ngo ajye mu wundi mujyi.
Umumarayika yabonekeye Aluma aramuhumuriza. Marayika yamubwiye gusubira i Amoniha ngo yongere kubwiriza. Aluma yasubiyeyo yihuta.
Aluma yari ashonje. Ubwo yinjiraga mu mujyi,yasabye umugabo kugira icyo amufungurira. Marayika yari yabwiye umugabo ko Aluma azaza kandi ko Aluma yari umuhanuzi w’Imana.
Uyu mugabo Amuleki, yajyanye Aluma iwe maze aramugaburira. Aluma yabanye na Amuleki n’umuryango we iminsi myinshi. Yashimiye Imana kubw’umuryango wa Amuleki ndetse awuha umugisha.
Aluma yabwiye Amuleki ku bijyanye n’umuhamagaro we wo kwigisha abantu b’i Amoniha. Amuleki yajyanye na Aluma kwigisha abantu. Roho Mutagatifu yarabafashije
Aluma yabwiye abantu kwihana cyangwa se Imana izabarimbure. Yababwiye ko Yesu Kristo azaza akarokora abagize ukwizera muri we kandi bihannye.
abantu b’i Amoniha bararakaye. Bagerageje kujugunya Aluma mu nzu y’imbohe, ariko Nyagasani yaramurinze.
Maze Amuleki atangira kwigisha. Abantu benshi bari bazi Amuleki, ntiyari umunyamahanga nka Aluma. Yababwiye kuby’umumarayika yari yabonye.
Amuleki yavuze ko Aluma yari umuhanuzi w’Imana kandi ko avuga ukuri. Abantu batangajwe no kumva ubuhamya bwa Amuleki.
Bamwe mu bantu bararakaye, cyane cyane umugabo umwe w’umugome witwaga Zeziromu. Bagerageje gutega Amuleki bamubaza ibibazo, ababwira ko yari azi umugambi wabo.
Zeziromu yashakaga kurimbura ikintu icyo aricyo cyose cyiza. Yatezaga ibibazo, maze abantu bakamwishyura amafaranga ngo akemure ibibazo yateje.
Zeziromu yananiwe gutega Amuleki, maze amuha amafaranga ngo avuge ko nta Mana ibaho. Amuleki yari abizi ko Imana ibaho kandi yavuze ko yari azi ko Zeziromu nawe abizi ariko yakundaga amafaranga kursha Imana.
Maze Amuleki yigisha Zeziromu ku bijyanye na Yesu n’Umuzuko n’ubuzima buhoraho. Abantu baratangaye. Zeziromu atangira gutitira kubera ubwoba.
Zeziromu yari abizi ko Amuleki na Aluma bari bafite ububasha bw’Imana kubera ko bari bazi ibitekerezo bye. Zeziromu yabajije ibibazo kandi agatega amatwi ubwo Aluma yamwigishaga inkuru nziza.
Bamwe mu bantu bemeye Aluma na Amuleki batangira kwihana no kwiga ibyanditswe bitagatifu.
Ariko abantu benshi bashakaga kwica Aluma na Amuleki. Baboshye abagabo babiri babajyanira umucamanza mukuru.
Zeziromu yasabye imbabazi kubwo kuba yari umugome no kubwo kuba yarigishije abantu ibinyoma. Yingingiye abantu kureka Aluma na Amuleki bakagenda
Zeziromu hamwe n’abandi bagabo bemeye inyigisho za Aluma na Amuleki bajugunywe hanze y’umujyi. Abantu b’abagome babateye amabuye.
Nuko abantu b’abagome bakoranya abagore n’abana bemeye maze babajugunya mu muriro hamwe n’ibyanditswe bitagatifu byabo.
Aluma na Amuleki bahatirijwe kureba abagore n’abana bicwa n’umuriro. Amuleki yashakaga gukoresha ububasha bw’Imana ngo abakize.
Ariko Aluma abwira Amuleki ko adahagarika ubwo bwicanyi kubera ko abantu barimo gupfa bazahita bajya kubana n’Imana kandi ko abantu b’abagome bazahanwa.
Umucamanza mukuru yakubise inshyi Aluma na Amuleki inshuro nyinshi ndetse arabakwena kubera ko batakijije abagore n’abana bariho bashya. Maze abata mu nzu y’imbohe.
Abandi bagabo babi cyane baza mu nzi y’imbohe bahohotera Aluma na Amuleki mu buryo bwinshi, harimo kubicisha inzara no kubaciraho.
Umucamanza mukuru avuga ko Aluma na Amuleki nibaramuka bakoresheje ububasha bw’Imana ngo batoroke, azemera. Arongera abakubita inshyi.
Aluma na Amuleka barahagurutse. Aluma yarasenze asaba Imana ngo ibakomeze kubera ukwizera kwabo muri Kristo.
Ububasha bw’Imana bwuzuye Aluma na Amuleki, baca ingoyi zari zibaboshye. Abagabo babi bagize ubwoba bagerageza kwiruka ariko bagwa hasi.
Ubutaka bwaratigise, maze inkuta z’inzu y’imbohe zigwira abagabo b’abagome. Imana yarinze Aluma na Amuleki, ndetse ntabwo bakomeretse.
Abantu b’i Amoniha baje kureba ibyari birimo kuba. Babonye Aluma na Amuleki basohoka mu nzu y’imbohe yasenyaguritse, baratinye ndetse barirukanse.
Nyagasani yabwiye Aluma na Amuleki kujya i Sidomu. Aho bahasanze abantu b’abakiranutsi. Zeziromu nawe yari ahari kandi anarwaye cyane.
Zeziromu yashimishijwe no kongera kubona Aluma na Amuleki. Yari ahangayitse ko baba barishwe kubw’ibyo yari yarakoze. Yabasabye kumukiza.
Zeziromu yemeraga Yesu Kristo ndetse yari yarihannye ibyaha bye. Ubwo Aluma yamusengeraga, Zeziromu yahise akira ako kanya.
Zeziromu yarabatijwe atangira kwigisha inkuru nziza. Abandi benshi na bo barabatijwe.
Abantu b’abagome b’i Amoniha bishwe n’ingabo z’Abalamini, nk’uko Aluma yari yarabihanuye.