“Igice cya 45: Yesu Kristo Yigisha ku Isakaramentu n’Isengesho,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 126–27 “Igice cya 45, Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 126–27 Igice cya 45 1:50Yesu Kristo Yigisha ku Isakaramentu n’Isengesho Yesu Kristo yohereje abigishwa be gushaka umugati na vino. Yabwiye Abanefi kwicara hasi. 3 Nefi 18:1–2 Igihe abigishwa bagarukaga, Umukiza yamanyuye wa mugati mu bice byinshi kandi uwuha umugisha. Yahayeho abigishwa be kandi abasaba kugira ibyo baha abantu. 3 Nefi 18:3–4 Yesu yavuze ko abantu bafata isakaramentu baba bamwemereye guhora bamwibuka ndetse n’igitambo cye. Noneho bakakira Roho we. 3 Nefi 18:7 Yesu Kristo yahaye umugisha vino nuko ahaho abigishwa be. Abigishwa bahaye abandi bantu kuri iyo vino. 3 Nefi 18:8 Yesu yavuze ko abantu bafata ku isakaramentu baba biyemeje kubahiriza amategeko ye. 3 Nefi 18:10 Yesu yongeye kubwira abigishwa be ko buri muntu ufata isakaramentu kandi agahora amwibuka azagira Roho we. 3 Nefi 18:11 Yabwiye abigishwa be ko bazabona imigisha nibakurikiza amategeko ye. 3Nefi 18:14 Yababwiye guhora basenga kandi bagasenga nk’uko bamubonye asenga. 3 Nefi 18:15-16 Umukiza yabwiye Abanefi bose gusenga Data wo mu Ijuru mu izina rye. yabategetse kandi gusengana n’imiryango yabo. 3 Nefi 18:19, 21 Yabwiye abantu ko bagomba kujya baterana kenshi. Bagomba kujya baha ikaze abandi mu nama zabo, bakabasengera, ndetse bakababera urugero rwiza. 3 Nefi 18:22–24 Umukiza yahaye abigishwa be ububasha bwo gutanga Roho Mutagatifu. Maze igihu gitwikira abantu ngo batabona uretse abigishwa bonyine nibo babonye Yesu Kristo azamuka mu ijuru. 3 Nefi 18:36–39