“Igice cya 46: Yesu Kristo Yigisha kandi Asengana n’Abanefi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 128–30
“Igice cya 46,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 128–30
Igice cya 46
Yesu Kristo Yigisha kandi Asengana n’Abanefi
Igitondo cyakurikiyeho Nefi n’abandi bigishwa bigishije itsinda ryari ryateranye. maze Abigishwa basenga ko bakwakira Roho Mutagatifu.
Nefi yagiye mu mazi maze arabatizwa. Nuko abatiza abandi bigishwa.
Nyuma yo kubatizwa, abigishwa bakiriye Roho Mutagatifu. Umuriro wabaye nkaho ubakikije, nuko abamarayika baza bava mu ijuru maze babigisha ijambo ry’Imana.
Ubwo abamarayika bari kumwe n’abigishwa, Yesu yaraje maze abahagarara hagati.
Kristo yabwiye Abanefi bose gupfukama hasi. Yabwiye abigishwa be gusenga.
Ubwo basengaga, Yesu yagiye kure gato y’abantu maze apfukama hasi asenga Data wo mu Ijuru.
Yesu yashimiye Data wo mu Ijuru kubwo guha abigishwa be Roho Mutagatifu. Maze asaba ko Roho Mutagatifu yahabwa buri wese wizeye amagambo y’abigishwa.
Yesu yahaye umugisha abigishwa be ubwo bari barimo basenga. Yarabasekeye, maze bera nk’isura ye n’umwambaro.
Yesu yongeye gusengera abigishwa be. Yanejejwe n’ukwizera kwabo guhambaye.
Kristo yabwiye abantu kureka gusenga ariko bagakomeza gusengera mu mitima yabo. maze yabahaye isakaramentu.
ntawari wazanye umugati cyangwa se vino, ariko Umukiza yarabitanze mu buryo bw’igitangaza.
Yesu Kristo yabwiye Abanefi ko inkuru nziza izagarurwa ku isi mu minsi ya nyuma.
Yababwiye kwiga Ibyanditswe bitagatifu, kandi yabwiye Nefi kwandika mu nyandiko ubwuzure bw’ubuhanuzi bwasigaye ku buhanuzi bwa Samweli w’Umulamani.
Maze Yesu yigishije abantu mu byanditswe bitagatifu. Yababwiye kwigishanya ibintu yabigishije.
Yesu yasubiye hejuru mu ijuru, n’abigishwa be bigisha abantu. Abizeye barabatijwe kandi bakira Roho Mutagatifu.
Abanefi batangira kubaha amategeko yose.