“Igice cya 1: Uko Twabonye Igitabo cya Morumoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 2–4
“Igice cya 1,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 2–4
Igice cya 1
Uko Twabonye Igitabo cya Morumoni
Umunsi umwe Joseph yasomye Yakobo 1:5 muri Bibiliya: “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana.” Joseph yari akeneye kumenya ngo ni irihe torero riri mu kuri, bityo yanzura kubaza Imana.
Mu gitondo kimwe cyo mu muhindo Joseph yagiye gusenga mu gashyamba hafi y’inzu y’iwabo.
Mu gihe yapfukamaga kandi agatangira gusenga, Satani yagerageje kumuhagarika. Joseph yarasenze bikomeye kurushaho, asaba ubufasha Data wo mu Ijuru.
Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo biyeretse Joseph mu nkingi y’urumuri. Data wo mu Ijuru yerekeza ukuboko kuri Yesu maze aravuga ati: “Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Umwumvire!”
Joseph yabajije itorero akwiriye kujyamo. Yesu yamubwiye kutagira na rimwe ajyamo kuko yose nta kuri afite.
Igihe Joseph yabwiraga abantu bamwe ibyo yari yarabonye n’ibyo yumvise, baramusetse. Abayobozi b’amatorero menshi yo muri ako gace baramutoteje.
Imyaka itatu yarashize. Ijoro rimwe Joseph yariho asenga ngo ababarirwe ibyaha bye anamenye icyo akwiriye gukora.
Umumarayika witwa Moroni yabonekeye kandi abwira Joseph ibyerekeye igitabo cyanditswe ku bisate bya zahabu. Joseph yagombaga gusemura ibyo bisate mu Cyongereza.
Moroni amaze kugenda, Joseph yatekereje ku byo Moroni yari yamubwiye. Moroni yagarutse izindi nshuro ebyiri muri iryo joro.
Umunsi ukurikira Joseph ku mpinga y’umusozi Kumora, yari yarabonye mu iyerekwa. Aho yahasanze ibuye rinini. Yeguye ikibuye akoresheje inkoni.
Munsi y’ikibuye hari agasanduku gakoze mu ibuye. Igihe Joseph yarebaga mu gasanduku, yabonye ibisate bya zahabu.
Moroni yabonekeye kandi abwira Joseph kudatwara ibisate ahubwo kuzagaruka ku munsi nk’uwo buri mwaka mu gihe cy’imyaka ine. Buri gihe uko Joseph yagiyeyo, Moroni yaramwigishije.
Nyuma y’imyaka ine Joseph noneho nibwo yemerewe gutwara ibisate bya zahabu. Yakoresheje Urimu na Tumimu mu gusemura bimwe muri byo.
Abanditsi bafashije Joseph bandika amagambo uko yabaga ayasemura ayavana ku bisate bya zahabu.
Joseph yatwaye kuri mucapyi amagambo yasemuwe nuko ayakoramo igitabo.
Amateka y’Itorero 1:71
Igitabo cyitwa Igitabo cya Morumoni. Kivuga ku bantu babaye muri Amerika mu myaka myinshi ishize. Kivuga kandi kuri Yesu Kristo, Umwana w’Imana.