“Igice cya 50: Abayeredi Bava i Babeli,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 143-44
“Igice cya 50,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 143-44
Igice cya 50
Abayeredi Bava i Babeli
Abantu benshi i Babeli bari abagome. Bubatse umunara bagerageza kugera mu ijuru. Nyagasani yararakaye maze abahindurira ururimi.
Yeredi yasabye umuvandimwe we gusenga ngo asabe Nyagasani kudahindura ururimi rw’imiryango yabo n’inshuti zabo.
Umuvandimwe wa Yeredi yarasenze, maze Nyagasani asubiza isegesho rye. Yeredi, umuvandimwe we, n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo bakomeje kumvikana.
Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi gukusanya umuryango we n’inshuti bagasiga ubwo butaka. Bajyanye amatungo n’ubwoko bwose bw’imbuto.
Nyagasani yavuze ko azayobora Abayeredi mu gihugu cy’isezerano.
Abayeredi bafashe inyoni n’amafi yo kujyana.
Bajyanye ibishashara byinshi birimo inzuki
Abayeredi banyuze mu gasi. Nyagasani yarabavugishije mu bicu maze ababwira inzira yo gucamo.
Nyagasani yabwiye abantu bari batuye mu gihugu cy’isezerano ko bagomba gukorera Imana bitaba ibyo bakarimburwa.
Ubwo Abayeredi bageraga ku nkengero y’inyanja, bateye amahema yabo. Babaye hafi y’inyanja imyaka ine.