“Igice cya 27: Korihori,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 75–77
“Igice cya 27,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 75–77
Igice cya 27
Korihori
Korihori yabwiye abantu ko basaze k’ubwo kwemera ko Yesu azaza ku isi kandi akababazwa kubera ibyaha byabo.
Yavuze ko abantu badashobora guhanwa kubera ibyaha byabo kuko nyuma y’urupfu nta buzima buhari. Abantu benshi bemeye Korihori. Bahindutse abagome.
Korihori yagerageje kubwiriza abantu ba Amoni, ariko ntibategaga amatwi. Baramuboshye nuko bamutwara kwa Amoni, wamwirukanye mu mujyi.
Korihori yagiye ku butaka bwa Gidiyoni, ariko abantu b’aho na bo ntibamuteze amatwi. Umucamanza mukuru yamwohereje kwa Aluma.
Aluma yabajije Korihori niba yemera Imana. Korihori yavuze ko atayemera. Aluma yahamije ko Imana iriho kandi ko Kristo azaza.
Korihori yashakaga ko Aluma akora igitangaza ngo yerekane ko Imana iriho. Korihori yavuze ko azemera Imana niba abonye ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.
Aluma yabwiye Korihori ko yamaze kubona ibimenyetso byinshi by’ububasha bw’Imana binyuze mu byanditswe bitagatifu n’ubuhamya bw’abahanuzi bose.
Aluma yavuze ko isi n’ibintu byose biyiriho n’uburyo imibumbe izenguruka mu kirere na byo ari ibimenyetso ko Imana iriho.
Korihori yakomeje kwanga kwemera. Aluma yarababaye kubera ubugome bwa Korihori kandi yamuburiye ko ubugingo bwe bushobora kurimburwa.
Korihori yakomeje gushaka ikimenyetso cyemeza ko Imana iriho. Aluma yavuze ko ikimeneyetso kivuye ku Mana kizaba ko Korihori atazabasha kuvuga.
Nyuma y’aho Aluma avuze ibi, Korihori ntiyabashije kuvuga.
Korihori yanditse ko yamenye ko iki kimenyetso ari icyavuye ku Mana kandi ko igihe cyose yari asanzwe azi ko Imana iriho. Yasabye Aluma gusenga no gukuraho uwo muvumo.
Aluma yari azi ko niba Korihori yashoboraga kuvuga yazongera akabeshya abantu. Aluma yavuze ko Nyagasani azanzura niba Korihori azongera kuvuga.
Nyagasani ntabwo yasubije Korihori ijwi rye. Korihori yagiye inzu ku yindi, asabiriza ibyo kurya.
Umucamanza mukuru yohereje ibaruwa mu gihugu hose ivuga ibyabaye kuri Korihori. Yabwiye abari baremeye Korihori bose kwihana. Abantu barihannye.
Korihori yagiye kubana n’Abazoramu. Umunsi umwe mu gihe yariho asabiriza, yaranyukanyutswe kugeza apfuye.