“Igice cya 42: Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 117–19
“Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 117–19
Igice cya 42
Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo
Noneho bari bategereje ibimenyetso by’urupfu rwe: iminsi itatu y’umwijima.
Bamwe ntabwo bemeye ko ikimenyetso kizaza. Bagiye impaka na bamwe bemeraga.
Umunsi umwe inkubi y’umuyaga uteye ubwoba yaraje. Wari umuyaga mubi bikabije.
Habaye imirabyo, n’inkuba zinyeganyeza isi yose.
Umujyi wa Zarahemula ufatwa n’umuriro. Umujyi wa Moroni utebera mu nyanja. Umujyi wa Moroniha warahambwe.
Umutingito wanyeganyeje isi yose. Imihanda yaracikaguritse n’inyubako zirashwanyagurika. Imijyi myinshi yarasenywe n’abantu benshi barishwe.
Inkubi y’umuyaga n’imitingito byamaze hafi amasaha atatu.
Ubwo inkubi y’umuga n’imitingito byahagararaga, umwijima ukabije wapfutse ubutaka. Nta hantu na hamwe hari urumuri. Abantu bashoboraga kwiyumvamo umwijima.
Umwijima wamaze iminsi itatu. Amatabaza ntiyakaga, abantu ntibashoboraga kubona izuba, ukwezi, cyangwa inyenyeri.
Abantu bararize kubera umwijima, isenyuka, n’urupfu. Bababajwe nuko batihannye ibyaha byabo.
Nyuma y’aho abantu bumvise ijwi rya Yesu Kristo.
Yesu Kristo yababwiye kubijyanye n’isenyuka rikomeye riri mu gihugu. Yavuze ko abantu b’abagome bishwe.
Yavuze ko abatarishwe bari bakeneye kwihana. Ko nibaramuka bamusanze, azabaha umugisha.
Abantu baratangaye nyuma yo kumva ijwi maze bareka kurira. Ibintu byose byaracecetse mu gihe cy’amasaha menshi.
Maze Yesu yarongeye aravuga, avuga ko yagerageje kenshi gufasha abantu. Nibihana ubu ngubu, bashobora kumugarukira.
Nyuma y’iminsi itatu umwijima waratamurutse. Abantu baranezerewe mu byishimo byinshi bashimira Nyagasani.