“Lehi Aburira Abantu,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 5 “Igice cya 2,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 5 Igice cya 2 NaN:NaNLehi Aburira Abantu Abenshi mu bantu bari batuye i Yerusalemu mu myaka 600 mbere y’ivuka rya Kristo bari abagome. Imana yohereje abahanuzi kubabwira ngo bihane, ariko ntibategaga amatwi. 1 Nefi 1:4 Lehi yari umuhanuzi Yasenze ko abantu bakwihana. Mu gihe yasengaga, inkingi y’umuriro iza imbere. Imana yabwiye kandi yeretse Lehi ibintu byinshi. 1 Nefi 1:5–6 Lehi yasubiye mu rugo arongera agira iyerekwa. Yabonye Imana ikikijwe n’abamarayika benshi. Abamarayika bariho baririmba banasingiza Imana. 1 Nefi 1:7–8 Mu iyerekwa rye Lehi yahawe igitabo cyavugaga ibintu byari kuzaba mu gihe kizaza. Yasomye ko Yerusalemu izarimburwa kubera ko abantu bari abagome. 1 Nefi 1:11–13 Lehi yabwiye abantu ko Yerusalemu izarimburwa. Yanababwiye ku kuza kwa Yesu. Abantu bararakaye banagerageza kwica Lehi, ariko Nyagasani aramurinda. 1 Nefi 1:18–20