“Igice cya 5: Kugenda mu Gasi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 13–15
“Igice cya 5,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 13–15
Igice cya 5
Kugenda mu Gasi
Nefi n’abavandimwe be basubiye i Yerusalemu. Babwiye Ishimayeli icyo Nyagasani yashakaga ko akora. Ishimayeli yarabemeye, we n’umuryango we bajyana n’abahungu ba Lehi.
Ubwo bagendaga mu gasi, Lamani na Lemuweli ndetse na bamwe mu bagize umuryango wa Ishimayeli bararakaye. Bashakaga gusubira i Yerusalemu.
Nefi yibukije Lamani na Lemuweli ibyo Nyagasani yabakoreye byose. Yababwiye kugira ukwizera guhambaye kurushaho. Barakariye Nefi ariko ntabwo basubiye i Yerusalemu.
Nefi, abavandimwe be na Zoramu nyuma barongoye abakobwa ba Ishimayeli.
Nyagasani abwira Lehi gukomeza urugendo rwe. Igitondo cyakurikiyeho Lehi yabonye agapira k’umuringa kitwa Liyahona hanze y’ihema rye. Kerekanaga inzira yo gucamo mu gasi.
Umuryango wa Lehi wegeranije ibiribwa n’imbuto kandi bazinga amahema yabo. Banyuze mu gasi mu gihe cy’iminsi myinshi bakurikira icyerekezo cya Liyahona.
Nefi n’abavandimwe be bakoresheje imiheto n’imyambi bahiga ngo babone ibyo kurya uko babaga bagenda.
Umuheto w’icyuma wa Nefi uravunika ndetse n’imiheto y’abavandimwe be itakaza intege zayo. Abavandimwe be ntibashoboraga kwica inyamaswa, kubw’ibyo buri wese yari ashonje. Lamani na Lemuweli bararakaye.
Nefi yakoze umuheto w’igiti nuko abaza se aho kujya guhigira. Lehi yabonye ibyerekezo muri Liyahona. Nefi yakurikiye ibyo byerekezo nuko abona inyamaswa.
Liyahona yakoraga gusa igihe umuryango wa Lehi wabaga ari indahemuka, ukorana umwete unubaha.
Nefi yagarukanye inyamaswa yari yabonye. Buri wese yarishimye kubwo kubona ibyo kurya. Baricujije kuba bari barakaye, nuko bashima Imana kubwo kubaha umugisha.
Urugendo ntabwo rwari rworoshye. Kenshi umuryango wa Lehi wabaga unaniwe, ushonje ndetse ufite inyota. Ishimayeli arapfa nuko abakobwa be barababara. Bitotombeye Lehi.
Lamani na Lemuweli nabo baritotombye. Ntabwo bemeye ko Nyagasani yari yaravugishije Nefi. Bashakaga kwica Lehi na Nefi ubundi bagasubira i Yerusalemu.
Ijwi rya Nyagasani rivugisha Lamani na Lemuweli. Ribabwira kutarakarira Lehi na Nefi. Lamani na Lemuweli barihannye.
Umuryango wa Lehi wakomeje urugendo rwabo rukomeye. Imana yarabafashije kandi irabakomeza. Abana baravutse. Lehi na Sariya bari bafite abandi bana babiri bitwa Yakobo na Yozefu.
Nyuma yo kugenda mu gasi mu gihe cy’imyaka umunani, umuryango wa Lehi wageze ku nkengero y’inyanja. Bahasanze imbuto n’ubuki. Ako gace bakise Aharumbuka.