“Igice cya 32: Umutware wIngabo Moroni n’Ibendera ry’Ubwisanzure,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 89–90
“Igice cya 32,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 89–90
Igice cya 32
Umutware w’ingabo Moroni n’Ibendera ry’Ubwisanzure
Iyo Amalikiya aba umwami, yari kuzagerageza gusenya Itorero ry’Imana kandi agakuraho ubwisanzure bw’abantu.
Mu gihe Umutware w’ingabo Moroni, umuyobozi w’ingabo z’Abanefi, yumvise umugambi wa Amalikiya wo kuba umwami, byaramurakaje.
Moroni ashwanyura igishura cye akora ibendera. yanditseho ubutumwa bwibutsa abantu kurinda idini ryabo, umudendezo n’amahoro.
Moroni amanika rya bendera ku giti nuko aryita ibendera ry’ubwisanzure. Noneho yambaye ingabo, yarapfukamye arasenga.
Yasabye Imana kurinda abizeraga muri Yesu Kristo kandi yasengeye uburenganzira mu gihugu, acyita Igihugu cy’ubwisanzure.
Moroni yagiye mu bantu. Azunguza ibendera ry’ubwisanzure, yabasabye kumusanga no gufatanya kurinda uburenganzira bwabo.
Abantu baturutse mu gihugu hose. Bijeje ko bazubaha amategeko y’Imana kandi bakarwanira umudendezo.
Igihe Amalikiya yabonaga uburyo Abanefi bari basanze Moroni, yagize ubwoba. We n’abayoboke be baragiye basanga Abalamani.
Moroni n’ingabo ze bagerageje kubahagarika, ariko Amalikiya hamwe n’abantu be bake baracitse.
Moroni yashyize ibendera ry’ubwisanzure kuri buri munara mu butaka bw’Anefi. Abanefi bagumanye umudendezo wabo kandi bongeye kugira amahoro.