“Igice cya 13: Zenifu,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 36–37
“Igice cya 13,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 36–37
Igice cya 13
Zenifu
Basanze Abalamani bahatuye. Zenifu na bane mu bantu be bagiye mu mujyi kuganira n’umwami. Babajije Umwami Lamani niba batura mu gihugu cye.
Umwami Lamani ababwira ko bafata imijyi ye ibiri. Umwami yashakaga ko batura mu gihugu cye kugira ngo abagire abacakara.
Abantu ba Zenifu bubatse amazu kandi bazamura inkuta zizengurutse imijyi yabo. Bateye ubwoko bwinshi bw’ibinyampeke n’imbuto. Bari banafite imikumbi y’amatungo.
Umwami Lamani yabwiye abantu be ko Abanefi barimo kuba abanyembaraga cyane. Bidatinze Abalamani benshi bagiye gutera Abanefi no kwiba amatungo yabo n’imyaka yabo.
Abanefi birukiye mu mujyi wa Nefi. Aho Zenifu akwiza intwaro abantu zirimo imiheto n’imyambi, inkota, ubuhiri ndetse n’imihumetso. Bajya kurwanya Abalamani.
Mbere y’uko barwana, Abanefi barasengaga, basaba Imana ubufasha. Imana yahaye Abanefi umugisha w’imbaraga z’inyongera, maze batsinda Abalamani.
Nyuma y’urugamba Zenifu yazengurukije imijyi y’Abanefi abarinzi. Yashakaga kurinda abantu be n’amatungo yabo Abalamani.
Abanefi babayeho mu mahoro mu gihe cy’imyaka myinshi. Abagabo bakoraga mu mirima n’abagore bakazinga indodo ndetse bagakora imyenda.
Umwami Lamani yaratanze umuhungu we aba umwami. Umwami mushya yohereza ingabo ze kurwanya Abanefi.
Abanefi bongera kwakira imbaraga zituruka Kuri Nyagasani. Bishe Abalamani benshi, abandi bariruka.