’’Igice cya 30: Aluma Agira inama Abahungu Be,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 82–84
“Igice cya 30,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 82–84
Igice cya 30
Aluma Agira inama Abahungu Be
Aluma yabwiye Helamani, umuhungu we mukuru, kwizera Imana. Yamubwiye ku mu marayika Imana yari yohereje kubwira Aluma guhagarika kurimbura Itorero.
Mu gihe cy’iminsi itatu Aluma yarababaye kubera kwicira urubanza kwe. Nyuma yibutse inyigisho za se kuri Yesu, kandi yamenye ko ibyaha bye byababarirwa.
Aluma yasenze asaba imbabazi, maze umunezero usimbura ububabare mu bugingo bwe. Yarababariwe kubera ko yari afite ukwizera muri Yesu Kristo kandi yarihannye.
Guhera ubwo Aluma yari yarigishije abandi inkuru nziza kugira ngo bumve umunezero nk’uwe. Imana yari yarahaye umugisha Aluma kubera ukwizera kwe mu Mana.
Aluma yahaye Helamani inyandiko ntagatifu amubwira gukomeza kwandika amateka y’abantu babo.
Aluma yamubwiye ko nakurikiza amategeko, Imana izamuha umugisha kandi ikamufasha kurinda inyandiko.
Aluma kandi yabwiye Helamani gusenga buri gitondo na buri joro abwira Imana ibyo yakoraga byose kugira ngo Imana imuyobore.
Aluma yari yishimye we n’umuhungu we Shibuloni, wari umuvugabutumwa w’intwari mu Bazoramu. Shibloni yakomeje kuba indahemuka no mu gihe bari bamuteye amabuye.
Aluma yibukije Shibuloni ko inzira yonyine yo gukizwa ari muri Yesu Kristo. Nuko Aluma ashishikariza umuhungu we ngo akomeze kwigisha inkuru nziza.
Umuhungu wa Aluma witwa Koriyantoni ntabwo yakurikije amategeko. Ntabwo yari yarabaye umuvugabutumwa w’indahemuka igihe yigishaga Abazoramu.
Kubera ibyo Koriyantoni yari yarakoze, Abazoramu ntibemeraga inyigisho za Aluma.
Aluma yabwiye Koriyantoni ko abantu batashobora guhisha ibyaha byabo Imana kandi ko Koriyantoni yari akeneye kwihana.
Aluma yigishije umuhungu we ko buri muntu azazuka ariko ko abakiranutsi bonyine aribo bazabana n’Imana.
Ubu buzima ni igihe cyahawe abantu ngo bihane kandi bakorere Imana, niko Aluma yavuze.
Yibutsa Koriyantoni ko yari yarahamagariwe kuba umuvugabutumwa, Aluma yamubwiye gusubira mu Bazoramu maze akigisha abantu kwihana.
Aluma n’abahungu be bakomeje kwigisha inkuru nziza. Bigishije kubw’ububasha bw’ubutambyi.