“Igice cya 47: Yesu Kristo Aha Umugisha Abigishwa Be,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 131–33
“Igice cya 47,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 131–33
Igice cya 47
Yesu Kristo Aha Umugisha Abigishwa Be
Abigishwa bamubajije uko bakwita Itorero. Yesu yavuze ko rigomba kumwitirirwa kubera ko ryari Itorero rye.
Yesu yasobanuriye abigishwa be ko Data wo mu Ijuru yamwohereje ku isi gutanga ubuzima bwe kubw’abantu bose.
Yavuze ko buri wese wihannye, akabatizwa mu izina rye, kandi akubaha amategeko ye azaba umuziranenge imbere ya Data wo mu Ijuru.
Umukiza yabwiye abigishwa be gukora ibintu babonye akora. Yari yaraberetse urugero.
Kandi yababwiye kwandika ibyo babonye n’ibyo bumvise kugira ngo abandi bazabimenye.
Yesu yabajije abigishwa be icyo bashaka ko abakorera. Icyenda muri bo bashakaga kuzabana nawe nyuma y’ubuzima bwabo ku isi.
Yesu yabasezeranyije ko ubwo bazagira imyaka 72, ba bazamusanga mu ijuru.
Abandi bigishwa batatu ntabwo batinyutse gusaba icyo bashaka, ariko Yesu yari akizi. Bashakaga kuguma ku isi ngo bigishe inkuru nziza kugeza Yesu yongeye kugaruka.
Umukiza yabasezeranyije ko batazigera bahura n’uburibwe cyangwa agahinda kandi ko batazigera bapfa. Bazigisha abantu inkuru nziza kugeza agarutse.
Yesu yakoze kuri buri mwigishwa uretse babandi batatu bari kuguma ku isi. Maze aragenda.
Abigishwa batatu bajyanwe mu ijuru, aho bumvise ndetse babona ibintu byinshi bihebuje. Babashije kumva neza ibintu by’Imana.
Imibiri yabo yarahinduwe kugirango batazapfa.
Abigishwa batatu bagarutse ku isi maze batangira kwigisha bakanabatiza.
Abanefi b’abagome bajugunye abigishwa batatu mu nzu y’imbohe no mu byobo birebire, ariko ububasha bw’Imana bwabafashije gutoroka.
Nyuma yo gusunikwa mu nkongi y’umuriro no mu ndiri y’inyamaswa z’inkazi, nabwo barinzwe n’ububasha bw’Imana.
Abigishwa batatu bakomeje kwigisha Abanefi inkuru nziza ya Yesu Kristo ku Banefi. Baracyakomeza kwigisha inkuru nziza ye.