“Igice cya 6 :Inzozi za Lehi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 18–20
“Igice cya 6,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 18–20
Igice cya 6
Inzozi za Lehi
Lehi mu nzozi yabonye umugabo wambaye ikanzu yera amubwira ngo amukurikire. Lehi akurikira uwo mugabo mu gasi kijimye ndetse gateye agahinda.
Nyuma yo kugenda mu mwijima amasaha menshi, Lehi yasenze asaba ubufasha.
Nuko abona igiti gifite urubuto rwera. Uru rubuto ruryoshye rwatumaga abaruriye bishima.
Lehi yariye urubuto, nuko rumwuzuza umunezero. Yashakaga ko umuryango we wumva kuri urwo rubuto kubera ko yari abizi ko ruri bubashimishe nabo.
Lehi yabonye umugezi utemba iruhande rw’igiti. Ku ntangiriro y’umugezi yabonye Sariya, Samu na Nefi.
Lehi yahamagaye umugore we n’abahungu be kuza bakumva ku rubuto. Sariya, Samu, na Nefi baragiye baruryaho ariko Lamani na Lemuweli ntibabikora.
Lehi kandi abona inkoni y’icyuma n’akayira gafunganye kandi k’impatanwa kerekeza ku giti.
Yabonye abantu benshi banyura cyangwa se berekeza mu kayira. Kubera umwijima, bamwe barayobye babura inzira nuko barazimira.
Abandi bafashe ku nkoni y’icyuma bayikomeje nuko babasha kunyura mu mwijima bagera ku giti. Bariye k’urubuto
Abantu bari mu nyubako ngari ku rundi ruhande rw’umugezi bakwena abariye urubuto. Bamwe mu bariye urubuto bishwe n’ikimwaro nuko bava ku giti.
Lehi yabonye abantu benshi mu nzozi ze. Bamwe bafashe ku nkoni y’icyuma bayikomeje baciye mu mwijima berekeza ku giti. Bariye k’urubuto Abandi bagiye ku nyubako ngari cyangwa barohama mu mugezi cyangwa se barazimira. Lamani na Lemuweli ntibariye k’urubuto. Lehi yarabahangayikiye ndetse agerageza kubafasha ngo bubahe amategeko y’Imana.