“Igice cya 38: Iyicwa ry’Umucamanza Mukuru,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 103–7
Igice cya“ 38,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni 103–7
Igice cya 38
Iyicwa ry’Umucamanza Mukuru
Nefi yababajwe no kubona mu bantu ubugome bugeze kuri urwo rwego.
Umunsi umwe ariho asengera ku munara mu busitani bwe. Ubusitani bwe bwari ku muhanda munini wajyaga ku isoko i Zarahemula.
Abantu bariho batambuka mu muhanda munini bumvise Nefi ariho asenga. Abantu benshi barahuruye, bashaka kumenya impamvu yari ababaye bigeze aho.
Igihe Nefi yabonaga abo bantu, yababwiye ko yari ababaye bitewe n’ubugome bwabo. Yababwiye ko bakwihana.
Yababuriye ko nibatihana, abanzi babo bazafata amazu yabo n’imijyi yabo kandi Imana ntizabafasha kurwanya abanzi babo.
Nefi yavuze ko Abanefi bari abagome kurusha Abalamani kuko Abanefi bari barigishijwe amategeko ariko ko batayubaha.
Yavuze ko niba Abanefi batihannye, bazarimburwa.
Bamwe mu bacamanza b’abagome bari bahari. Bashatse ko abantu bahana Nefi kubera kubavuga nabi hamwe n’amategeko yabo.
Bamwe mu bantu bahuje n’abacamanza b’abagome. Abandi bemera Nephi; bamenye ko yari umuhanuzi kandi ko yavugaga ukuri.
Nefi yabwiye abantu ko bigometse ku Mana kandi ko bazahanwa vuba niba batihannye.
Nefi yabwiye abantu ngo bajye gushaka Umucamanza Mukuru wabo. Baramusanga arambaraye mu maraso ye, yishwe n’umuvandimwe washakaga umwanya we.
Abagabo batanu baturutse mu kivunge barirutse kujya kureba umucamanza mukuru. Ntibemeye ko Nefi ari umuhanuzi w’Imana.
Ubwo babonye Sizoramu, umucamanza mukuru, arambaraye mu maraso ye, bituye hasi kubera ubwoba. Muri uwo mwanya bamenye ko Nefi yari umuhanuzi.
Abagaragu ba Sizoramu bari bamaze kubona umucamanza mukuru ndetse banihutiye kumenyesha abantu. Basubiyeyo nuko basanze babagabo batanu bari aho.
Abantu batekereje ko ba bagabo batanu aribo bishe Sizoramu.
Bajugunye ba bagabo batanu mu nzu y’imbohe ndetse bohereza ubutumwa mu mujyi wose ko umucamanza mukuru yishwe kandi ko abicanyi bari mu nzu y’imbohe.
Umunsi ukurikira abantu bagiye aho umucamanza mukuru azahambwa. Abacamanza bari ku busitani bwa Nefi babajije aho ba bagabo batanu bari.
Abacamanza basabye kureba abashinjwe ubwicanyi.
Abashijwe ubwicanyi bari ba bagabo batanu bari barirukanse bavuye ku busitani bwa Nefi bajya ku mucamanza mukuru.
Ba bagabo batanu bavuze ko basanze umucamanza mukuru arambaraye mu maraso, nk’uko Nefi yari yabivuze. Noneho abacamanza bashinja Nefi kohereza umuntu kwica Sizoramu.
Kuko bari bamenye ko Nefi ari umuhanuzi, ba bagabo batanu bagiye impaka n’abacamanza, ariko ntibateze amatwi. Bari baboshye Nefi.
Abacamanza bemereye Nefi amafaranga no kumurokora mu gihe yazavuga ko yagambanye kwica umucamanza mukuru.
Nefi yabwiye abacamanza kwihana ubugome bwabo. Noneho yababwiye kujya kwa Siyantumu, umuvandimwe wa Sizoramu.
Nefi yababwiye kubaza Siyantumu niba we na Nefi baragambanye kwica Sizoramu. Nefi yavuze ko Siyantumu azavuga “oya.”
Noneho abacamanza bagombaga kubaza Siyantumu niba yarishe umuvandimwe we. Siyantumu azavuga na none “oya”, ariko abacamanza bazasanga amaraso ku ikoti rye.
Nefi yavuze ko Siyantumu noneho azagira umushyitsi ndetse bikarangira yemeye ko yishe umuvandimwe we.
Abacamanza bagiye mu rugo rwa Siyantumu, kandi byose byagenze uko Nefi yabivuze. Nefi na ba bagabo batanu bararekuwe.
Nk’uko abantu bagenderaga kure Nefi, bamwe bavuze ko yari umuhanuzi; abandi bavuze ko yari imana. Nefi yagiye iwe, akibabaye kubera ubugome bwabo.