“Ibisate by’Umuringa,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 8-12
“Igice cya 4,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 8-12
Igice cya 4
Ibisate by’Umuringa
Ibisate by’umuringa byari inyandiko z’agaciro. Zavugaga ku bakurambere ba Lehi kandi zarimo amagambo Imana yahishuye binyuze mu bahanuzi.
Lamani na Lemuweli ntibashatse gusubirayo ngo bazane ibisate by’umuringa. Baravuze ngo kubikora bizaba ari ibintu bigoye cyane Ntabwo bari bafite ukwemera muri Nyagasani.
Nefi yashatse kumvira Nyagasani. Yari azi ko Nyagasani azamufasha we n’abavandimwe be kuzana ibisate by’umuringa bifitwe na Labani.
Lamani, Lemuweli, Samu na Nefi bakoze urugendo rusubira i Yerusalemu kuzana ibisate by’umuringa.
Lamani yagiye kwa Labani amusaba ibisate.
Labani yari afite uburakari kandi ntiyari kuzaha Lamani ibisate by’umuringa. Labani yashatse kwica Lamani ariko Lamani yaracitse.
Lamani yabwiye abavandimwe be uko byagenze. Yari afite ubwoba kandi yashakaga kubyihorera no gusubira kwa se mu gasi.
Nefi yababwiye ko batazasubirayo badafite ibisate by’umuringa. Yabwiye abavandimwe be kugira ukwizera muri Nyagasani maze bazashobora kubona ibisate by’umuringa.
Nefi n’abavandimwe be bagiye aho bari batuye muri Yerusalemu maze bakusanya zahabu n’ifeza byabo ngo babigurane ibisate by’umuringa.
Beretse Labani ubutunzi bwabo banamusaba ko babigurana ibisate. Labani abonye zahabu n’ifeza byabo, yashatse kubyitwarira anabajugunya hanze.
Labani yabwiye abantu be kwica abana ba Lehi. Nefi n’abavandimwe be biruka ndetse bihisha mu buvumo. Labani agumana zahabu n’ifeza byabo.
Lamani na Lemuweli bari barakariye Nefi. Bakubise Nefi na Samu bakoresheje inkoni.
Umumarayika yarigaragaje kandi abwira Lamani na Lemuweli kubihagarika. Avuga ko Nyagasani azabafasha kubona ibisate. Yanavuze ko Nefi azaba umuyobozi w’abavandimwe be.
Nefi yabwiye abavandimwe be kugira ukwizera muri Nyagasani no kutagira ubwoba bwa Labani n’abantu be. Nefi yashishikarije abavandimwe be gusubira i Yerusalemu.
Iryo joro abavandimwe ba Nefi bihishe hanze y’urukuta rw’umujyi mu gihe Nefi yawuseseyemo. Yagiye yerekeza ku nzu ya Labani.
Uko Nefi yeegeraga inzu ya Labani, yabonye umugabo wasinze urambaraye hasi. Yari Labani.
Nefi abona inkota ya Labani nuko arayiterura. Roho Mutagatifu abwira Nefi kwica Labani, ariko Nefi ntiyashakaga kumwica.
Roho mutagatifu yongera kubwira Nefi kwica Labani kugira ngo Nefi abashe kubona ibisate by’umuringa. Umuryango wa Lehi wari ukeneye ibisate kugira ngo ubashe kwiga inkuru nziza.
Nefi yumviye Roho Mutagatifu nuko yica Labani. Nefi noneho yambara imyenda ya Labani n’igikoba cy’icyuma.
Nefi ajya mu nzu ya Labani nuko yakirwa na Zoramu, umugaragu wa Labani. Nefi yasaga kandi yavugaga nk’aho ari Labani.
Yabwiye Zoramu ko ashaka ibisate by’umuringa. Zoramu yatekereje ko Nefi yari Labani, nuko yamuhaye ibisate. Nefi yabwiye Zoramu kumukurikira.
Lamani, Lemuweli na Samu babonye Nefi aza ndetse bagira ubwoba; bagize ngo yari Labani. Batangiye kwiruka ariko barahagaze ubwo Nefi yabahamagaye.
Noneho Zoramu abona ko Nefi atari Labani, noneho agerageza kwiruka. Nefi asingira Zoramu nuko amwizeza ko atamugirira nabi niba azajyana na Nefi mu gasi.
Zoramu yaremeye. Nefi n’abavandimwe be bafashe Zoramu hamwe n’ibisate by’umuringa nuko basubira kwa Lehi na Sariya.
Bahaye Lehi ibisate by’umuringa. We na Sariya bari bishimiye ko abahungu babo bari bataraga. Baranezerewe bose kandi bashimiye Imana.
Lehi yasomye ibisate by’umuringa. Byavugaga kuri Adamu na Eva n’Iremwa ry’isi. Byariho amagambo y’abahanuzi benshi.
Lehi na Nefi barishimye kubera ko bumviye Nyagasani bakanabasha kubona ibisate by’umuringa.
Umuryango wa Lehi wapakiye ibisate by’umuringa kugira ngo ubijyane mu rugendo rwabo bityo bazigishe abana babo amategeko yanditswe ku bisate.