“Igice cya 24: Amoni Ahura Na Se W’Umwami Lamoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 69–70
“Igice cya 24,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 69–70
Igice cya 24
Amoni Ahura Na Se W’Umwami Lamoni
Ahubwo Nyagasani yabwiye Amoni kujya mu gihugu cya Midoni, aho umuvandimwe we Aroni yari mu nzu y’imbohe. Umwami Lamoni yajyanye na Amoni.
Uko bakomezaga urugendo bahuye na se wa Lamoni, wari umwami w’icyo gihugu cyose. Abaza Lamoni aho yajyaga hamwe n’Umunefi w’umubeshyi.
Umwami Lamoni yabwiye se ibyerekeye Amoni ndetse n’umuvandimwe we wari mu nzu y’imbohe. Arakaye, se wa Lamoni yategetse Lamoni kwica Amoni no kutajya i Midoni.
Lamoni yanze kwica Amoni kandi amubwira ko we na Amoni bagiye gufunguza Aroni. Se wa Lamoni yararakaye kurushaho maze akuramo inkota ngo yice Lamoni.
Amoni yigiye imbere ngo akingire Lamoni. Se wa Lamoni maze agerageza kwica Amoni, ariko yirwanyeho maze akomeretsa ukuboko kwa se wa Lamoni.
Ubwo se wa Lamoni yabonaga ko Amoni ashobora kumwica, yemereye Amoni icya kabiri cy’ubwami bwe kugira ngo arokore ubuzima bwe.
Amoni yavuze ko yashakaga ko Aroni na bagenzi be bakurwa mu nzu y’imbohe kandi yashakaga ko Lamoni yabasha kugumana ubwami bwe.
Se wa Lamoni yamenye ko Amoni atashakaga kumukomeretsa. Yatangajwe n’ukuntu Amoni yakundaga umuhungu we. Yatumiye Amoni kumwigisha inkuru nziza.
Amoni n’Umwami Lamoni bagiye i Midoni. Lamoni yavuganye n’umwami w’aho, maze Aroni na bagenzi be barafungurwa.
Amoni yababajwe n’ukuntu bari barafashwe nabi. Bari barababaye cyane ariko bari barihanganye.