“Igice cya 51: Abayeredi Bajya mu Gihugu cy’Isezerano,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 145–48
“Igice cya 51,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 145–48
Igice cya 51
Abayeredi Bajya mu Gihugu cy’Isezerano
Umuvandimwe wa Yeredi yarihannye ndetse arasenga. Nyagasani yababariye umuvandimwe wa Yeredi ariko amubwira kutazongera gucumura.
Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi kubaka amato azajyana abantu mu gihugu cy’Isezerano.
Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi uko bubaka amato.
amato yari afunze neza ku buryo nta mazi yakwinjiramo imbere.
Umuvandimwe wa Yeredi yibazaga uko abantu bazabona umwuka bahumeka mu mato. Yabajije Nyagasani icyo yakora.
Nyagasani yamubwiye gushyira umwenge ku gice cyo hejuru no hasi kuri buri bwato. Umwenge wagombaga gufungurwa kugira ngo umwuka winjire kandi ugafungwa kugira ngo amazi atinjiramo imbere.
Umuvandimwe wa Yeredi yabwiye Nyagasani ko amato yari yijimye mo imbere. Nyagasani yamusabye gutekereza k’uburyo babona urumuri mu mato.
Urumuri rw’amato ntirwaribuve ku muriro cyangwa se mu idirishya kubera ko byari bubumene.
Umuvandimwe wa Yeredi yagiye ku musozi maze akora utubuye 16 akuye mu rutare. Amabuye yasaga nk’ikirahuri gikeye. Yakoze amabuye abiri kuri buri bwato mu mato umunani.
Umuvandimwe wa Yeredi yajyanye amabuye ku gasongero k’umusozi. Aho yasenze Nyagasani.
Umuvandimwe wa Yeredi yasabye Nyagasani gukora ku mabuye kugira ngo atange urumuri mu mato.
Nyagasani yakoze kuri buri buye n’urutoki rwe.
Kubera ko umuvandimwe wa Yeredi yari afite ukwizera gukomeye, yabonye urutoki rwa Nyagasani. Rwasaga nk’urutoki rw’umuntu.
Maze Nyagasani yiyereka umuvandimwe wa Yeredi.
Yesu Kristo yavuze ko abo bantu bazamwemera bazagira ubuzima buhoraho.
Yesu yigishije ndetse yereka umuvandimwe wa Yeredi ibintu byinshi. Yesu yamubwiye kwandika ibyo yabonye n’ibyo yumvise.
Umuvandimwe wa Yeredi yamanutse umusozi afite amabuye. Yashyize ibuye rimwe kuri buri ruhande rwa buri bwato. Yatanze urumuri mu mato.
Abayeredi bagiye mu mato hamwe n’amatungo yabo n’ibyo kurya. Nyagasani yateje umuyaga ukomeye uhuha amato yerekeza mu gihugu cy’Isezerano.
Nyagasani yarabarinze mu nyanja mbi. Bashimiye Nyagasani kandi bamuririmbira indirimbo z’ishimwe.
Nyuma y’iminsi 344 mu mazi, amato yageze ku nkengero z’igihugu cy’Isezerano.
Ubwo Abayeredi basohokaga mu mato, barapfukamye maze bararira amarira y’umunezero.
Abayeredi bubatse amazu ndetse batera ibihingwa mu gihugu cy’isezerano. Bigishije abana babo gutega amatwi Nyagasani kandi bakubaha ijambo rye.