“Igice cya 7: Kubaka Inkuge,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 21–22
“Igice cya 7,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 21–22
Igice cya 7
Kubaka Inkuge
Nefi ntiyarazi uko bubaka inkuge ariko Nyagasani yamubwiye ko azabimwereka. Yabwiye Nefi aho azabona ibyuma byo gucura ibikoresho azakenera.
Lamani na Lemuweli basetse Nefi kubera gushaka kubaka inkuge. Ntibemeraga ko Nyagasani yari yeretse Nefi uburyo azabikora. Banze kumufasha.
Nefi yabwiye Lamani na Lemuweli kwihana no kutigomeka. Yabibukije ko babonye umumarayika. Yanababwiye ko Imana ifite ububasha bwo gukora ibintu byose.
Lamani na Lemuweli bari barakariye Nefi kandi bashatse kumujugunya mu nyanja.
Uko baje basanga Nefi, yabategetse kutamukoraho kuko yari yuzuye ububasha bw’Imana. Lamani na Lemuweli bagize ubwoba igihe cy’iminsi myinshi.
Nuko Nyagasani yabwiye Nefi gukora kuri Lamani na Lemuweli. Mu gihe Nefi yabikoraga, Nyagasani arabatigisa. Lamani na Lemuweli bamenye ko ububasha bw’Imana bwari kuri Nefi.
Nefi yabwiye Lamani na Lemuweli kumvira abayeyi babo no kumvira Imana. Nefi yavuze ko nibabikora, bazahabwa umugisha.
Lamani na Lemuweli barihannye kandi bafasha Nefi kubaka inkuge.
Nefi ajya ku musozi inshuro nyinshi gusenga asaba ubufasha. Nyagasani amwigisha ukuntu bubaka inkuge.
Igihe Nefi n’abavandimwe be bari barangije kubaka inkuge, bamenye ko ari inkuge nziza. Bashimiye Imana kubera yabafashije.