“Igice cya 54: Isezerano ry’Igitabo cya Morumoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 156 “Igice cya 54,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 156 Igice cya 54 NaN:NaNIsezerano ry’Igitabo cya Morumoni Mbere y’uko Moroni ataba ibisate ku nshuro ya nyuma, yanditse isezerano ku Balamani n’undi uwo ariwe wese uzasoma izi nyandiko. Moroni 10:1-2 Yasabye abantu gusoma izo nyandiko, kuzitekerezaho byimbitse maze bakabaza Data wo mu Ijuru niba ari ukuri. Moroni 10:3-4 Moroni yasezeranyije ko abantu nibabaza n’umutima uhamye, mu kwizera muri Kristo, Roho Mutagatifu azabafasha kumenya ko ibyanditswe ari ukuri. Moroni 10:4-5 Moroni yanditse ko abantu nibihana, bagakurikira Yesu Kristo, ndetse bagakunda Data wo mu Ijuru, baba abaziranenge. Moroni 10:32 Moroni amaze kwandika ibisate bya zahabu, yabihishe mu gasanduku k’ibuye mu musozi Kumora nuko apfukisha agasanduku igitare kinini. Umurimo we muri ubu buzima wari urangiye. Morumoni 8:4; Amateka ya Joseph Smith 1:52