Inkuru zo mu Byanditswe Bitagatifu
Abantu bo Kumenya


“Abantu bo Kumenya,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 163–64

“Abantu bo Kumenya,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 163–64

Abantu bo Kumenya

abahungu ba MosayaAbahungu b’Umwami Mosaya: Aroni, Amoni,2 Himuni,ndetse na Omuneri bari abavugabutumwa b’abanyamurava mu Balamani

Abalamaniabakomoka cyangwa abayoboke ba Lamani na Lemuweli cyangwa abantu banze inkuru nziza

abambari b’umwamiAbanefi bashakaga gutegekwa n’umwami, aho gutegekwa n’abacamanza. Ubwo batabashaga kugira umwami, biyunze ku Balamani maze batera Abanefi.

Abamulisiabayoboke ba Amulisi. Bishyizeho ikimenyetso gitukura ku mpanga zabo maze bisinga Abalamani.

Abanefiabayoboke ba Nefi cyangwa abantu bemeye inkuru nziza

Abanti-Nefi-Lehi(reba Amoni, abantu ba)

abantu bafite umudendezoAbanefi bashakaga umudendezo wo kubaho no guhimbaza uko babyifuzaga. Bategekwaga n’abacamanza, aho gutegekwa n’ umwami.

Abayerediabayoboke ba Yeredi n’umuvandimwe we bavuye i Babeli maze bajya mu gihugu cy’isezerano mu mato

Abazoramuabantu b’abagome bigeze kuba mu bagize itorero ry’Imana. Basengeraga mu masinagogi bahagaze ahantu hitwa Ramewumputomu.

Abinadiumuhanuzi woherejwe kwigisha Umwami Nowa, watumye Abinadi yicwa atwitswe

Adamuumuntu wa mbere ku isi

Alumaumutambyi w’Umwami Nowa wemeye inyigisho za Abinadi maze nyuma aba umuyobozi w’Itorero

Aluma Mutoumwana wa Aluma wari warigometse kandi akagerageza kurimbura Itorero gusa yaje kugira impinduka y’umutima maze atangira kwigisha inkuru nziza. Yabaye umuyobozi w’Itorero ndetse n’umucamanza mukuru wa mbere.

Amalikiyaumugabo w’umugome washakaga kuba umwami w’Abanefi ariko yaribukureho umudendezo w’abantu. Ubwo byangaga ko aba umwami, yaragiye ngo afatanye n’Abalamani.

Amaroniumugabo w’umukiranutsi wahaye Morumoni inyandiko kugira ngo zitekane

Amoni, abantu baAbalamani bahinduwe n’abahungu ba Mosaya. Abantu batabye intwaro zabo maze basezeranya kutazongera kurwana ukundi.

Amoni1umuyobozi w’itsinda ry’Abanefi bo muri Zarahemula wagiye ku butaka bwa Nefi maze afasha Abanefi gutoroka

Amoni2umwe mu bana ba Mosaya warinze imikumbi y’Umwami Lamoni ibisambo. Yigishije kandi ahindura Abalamani benshi igihe cy’ubutumwa bwe.

Amulekiumuvugabutumwa mugenzi wa Aluma Muto. Bashyizwe mu nzu y’imbohe ariko bakoresheje ububasha bw’Imana bahirika inkuta z’inzu y’imbohe.

Amulisiumugabo w’umugome washakaga kuba umwami w’Abanefi. Ubwo byangaga ko aba umwami, we n’abayoboke be baragiye, bateye Abanefi, maze nyuma bisunga Abalamani.

Amuloniumutambyi w’umugome w’Umwami Nowa wagizwe umutegetsi w’abantu ba Aluma. Yarabakoresheje cyane ndetse abatera ubwoba ko azica umuntu wese uzafatwa asenga.

Aroniumwana w’Umwami Mosaya akaba umuvugabutumwa mu Balamani

Benyamini, Umwamiumwami w’umukiranutsi wahagaze ku munara yigisha abantu ibyerekeye Yesu Kristo

Enosiumuhungu wa Yakobo wasenze umunsi wose n’ijoro. Yasengeye Abanefi n’Abalamani.

Eteriumuhanuzi waburiye Abayeredi kwihana kandi wanditse ku irimbuka ryabo

Evaumugore wa mbere ku isi

GidiyoniUmunefi w’umukiranutsi warwaniriye Itorero igihe Nehori yatangiye kwigisha abantu ibinyoma. Nehori yaramwishe.

HagotiUmunefi w’umwubatsi w’inkuge watwaye Abanefi benshi ku butaka mu majyaruguru

Helamaniumuhungu mukuru wa Aluma Muto. Yahawe ibisate abwirwa kwandika amateka y’abantu be. kandi yari umuyobozi w’indwanyi nto 2000.

Himuniumuhungu w’Umwami Mosaya akaba n’umuvugabutumwa mu Balamani

indwanyi nto ibihumbi bibiriingabo z’abasore b’Abamoni bari bayobowe na Helamani. Bararwanye kugira ngo ababyeyi babo, bari barasezeranye kutarwana, batagomba kurwana.

Ishimayeliumugabo w’i Yerusalemu wagiye mu gihugu cy’isezerano n’umuryango wa Lehi. Abakobwa be bashyingiwe abahungu ba Lehi.

Joseph Smith muto.umuhanuzi w’iminsi ya nyuma wasemuye Igitabo cya Morumoni agikuye mu bisate bya zahabu

Korihoriumugabo w’umugome washakaga ikimenyetso kigaragaza ko Imana iriho. Imana yahaye Korihori ikimenyetso itwara ijwi rye.

Koriyantamuriumwami w’umugome wari Umuyeredi wa nyuma muzima

Koriyantoniumuhungu wa Aluma Muto utari umuvugabutumwa w’indahemuka n’umukiranutsi

Labaniumugabo w’umugome i Yerusalemu wangaga guhereza abahungu ba Lehi ibisate by’umuringa

Lamaniumuhungu mukuru wa Lehi na Sariya Yari umugome kandi yigometse ku Mana.

Lamani, UmwamiUmulamani w’umugome wahaye Zenifu hamwe n’abayoboke be b’Abanefi imijyi ibiri ariko nyuma arabatera

Lamoni, se w’Umwamiumwami w’Umulamani wigishijwe inkuru nziza maze aremera. yavuze ko azareka ibyaha bye byose ngo amenye Imana.

Lamoni, Umwamiumwami w’Umulamani wigishijwe inkuru nziza maze aremera. Amoni2 yarinze imikumbi y’umwami ibisambo.

Lehi1umuhanuzi waburiye ko Yerusalemu izarimburwa. Yateze amatwi igihe Imana yamubwiraga gutwara umuryango we mu gasi.

Lehi2umuhungu wa Helamani. We n’umuvandimwe we, Nefi, bajugunywe mu nzu y’imbohe maze bakikizwa n’umuriro.

Lemuweliumuhungu w’umugome wa Lehi na Sariya

Limuhi, Umwamiumuhungu mwiza w’Umwami w’umugome Nowa. We n’abantu be bari abacakara b’Abalamani ariko baratorotse.

Mariyanyina wa Yesu

MoroniUmuhungu wa Morumoni akaba umuhanuzi wa nyuma w’Abanefi. Yatabye ibisate bya zahabu ariko nyuma yabonekeye Joseph Smith nk’umumarayika.

Moroni, Umutware w’ingaboumuyobozi w’umukiranutsi w’ingabo z’Abanefi. yakoze ibendera ry’ubwisanzure maze abwira ingabo ze kurwanira umudendezo wabo.

Morumoniumuyobozi w’ingabo z’Abanefi akaba umwe mu bahanuzi ba nyuma b’Abanefi. Yateranyije Igitabo cya Morumoni.

Mosaya, Umwamiumwami wa nyuma w’Abanefi. Yari afite abahungu bane.

Nefi1umuhungu w’umukiranutsi wa Lehi na Sariya. Yakuye ibisate by’umuringa kuri Labani kandi yubatse inkuge yatwaye umuryango we mu gihugu cy’isezerano.

Nefi2umuhungu wa Helamani. We n’umuvandimwe we, Lehi, bajugunywe mu nzu y’imbohe maze bakikizwa n’umuriro. Nefi yateje inzara ngo yigishe abantu kwihana.

Nefi3umugabo w’umukiranutsi watoranyijwe na Yesu Kristo kuba umwigishwa we n’umuyobozi w’Itorero

Nehoriumugabo w’umugome wagiye impaka ashize amanga arwanya Itorero ry’Imana. Yishe Gidiyoni nawe aza kwicwa.

Nowa, Umwamiumwami w’Umunefi w’umugome wakundaga ubutunzi ndetse akigisha abantu kuba abagome. Abantu be baramutwitse kugeza apfuye.

Omuneriumuhungu w’Umwami Mosaya akaba n’umuvugabutumwa mu Balamani

Pahoraniumucamanza mukuru w’Abanefi wafashije Umutware w’ingabo Moroni gutsinda Abanefi b’abagome.

Samuumuhungu w’umukiranutsi wa Lehi na Sariya

Samweli w’Umulamaniumuhanuzi wahanuriye Abanefi ibyerekeye ibimenyetso by’ivuka n’urupfu bya Yesu Kristo

SariyaUmugore1 wa Lehi

SheremuUmunefi w’umugome washakaga ikimenyetso mbere y’uko yemera Yesu Kristo

ShiziUmuyeredi w’umugome wayoboye ingabo zarwanyaga Koriyantamuri kandi akaba umwe mu ba Yeredi banyuma bariho

Siyantumuumuvandimwe akanaba umwicanyi wa Sizoramu

Sizoramuumucamanza mukuru wishwe n’umundimwe we

umuvandimwe wa Yerediumuhanuzi wasabye Yesu gukora ku mabuye 16 kugira ngo atange urumuri mu mato y’Abayeredi bakoresheje mu rugendo rujya mu gihugu cy’isezerano

Yakoboumuhungu wa Lehi na Sariya Yahanganye na Sheremu, wavuze ko Kristo atabaho.

YozefuUmuhungu w’umukiranutsi wa Lehi na Sariya wavukiye mu gasi

Zenifuumuyobozi w’umukiranutsi wavanye itsinda ry’Abanefi muri Zarahemula abajyana ku butaka bwa Nefi, aho babaye abacakara b’Umwami w’umugome Lamani

Zerahemunaumuyobozi w’Umulamani warwanye n’Abanefi akaba yarashakaga kubagira abacakara. Yakuweho uruhu rw’igihanga mu rugamba rwamuhuje n’ingabo z’Umutware w’ingabo Moroni.

Zeziromuumunyamategeko wahaye Amuleki amafaranga ngo avuge ko Imana itabaho. Aluma Muto yamwigishije inkuru nziza maze arihana.

Zoramuumugaragu wa Labani wajyanye n’umuryango wa Lehi mu gihugu cy’isezerano

Capa