“Igice cya 11: Enosi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 30–31
“Igice cya 11,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 30–31
Igice cya 11
Enosi
Umunsi umwe Enosi yari arimo ahiga mu ishyamba. Yatekereje ku nyigisho za se kandi yashakaga kubabarirwa ibyaha bye.
Enosi yarapfukamye asenga Imana. Yasenze umunsi wose kandi yari agisenga ubwo ijoro ryagwaga.
Imana yabwiye Enosi ko kubera ukwizera kwe muri Yesu Kristo, ibyaha bye byababariwe.
Noneho Enosi yashatse ko Nyagasani aha umugisha Abanefi. Yarabasengeye, nuko Nyagasani avuga ko azabaha umugisha nibubaha amategeko ye.
Enosi kandi yashatse ko Nyagasani aha umugisha Abalamani. Yasenganye ukwizera guhambaye, nuko Nyagasani asezeranya gukora ibyo Enosi yamusabye.
Nubwo Abalamani barwanyije Abanefi bakanagerageza kwangiza inyandiko zabo, Enosi yasenze ko bazaba abantu b’abakiranutsi.
Enosi yasenze ko inyandiko yari abitse zatekana. Nyagasani yasezeranije ko umunsi umwe azaha Abalamani inyigisho zari muri izo nyandiko.
Enosi yabwirije Abanefi. Yashakaga ko bemera Imana kandi bagakurikiza amategeko.
Abanefi bagerageje kwigisha inkuru nziza Abalamani, ariko ntibatege amatwi. Abalamani bangaga Abanefi.
Enosi yamaze ubuzima bwe bwose yigisha ku byerekeye Yesu n’inkuru nziza. Yakoreye Imana kandi arayikunda iminsi ye yose.