Scripture Stories
Igice cya 9: Urugo Rushya mu Gihugu cy’Isezerano


“Igice cya 9: Urugo Rushya mu Gihugu cy’Isezerano,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 25-26

“Igice cya 9,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 25-26

Igice cya 9

Urugo Rushya mu Gihugu cy’Isezerano

Ishusho
igihugu cy’Isezerano

Inkuge itwaye umuryango wa Lehi yambutse inyanja ndetse igera mu gihugu cy’isezerano. Abantu bashinga amahema yabo.

Ishusho
gutera imbuto

Barahinze banatera imbuto bari barazanye.

Ishusho
inyamaswa nyinshi

Uko batemberaga ku butaka bwabo bushya, babonye inyamaswa z’ubwoko bwinshi. Babonye zahabu, feza n’umuringa.

Ishusho
Nefi yandika

Imana yabwiye Nefi gucura ibisate mu cyuma byo kwandikaho. Nefi yanditse ku muryango we no ku ngendo zabo. Yanditse kandi amagambo y’Imana.

Ishusho
Lehi aganiriza umuryango

Lehi yarashaje. Mbere yo gupfa yaganirije abahungu be nuko ababwira kubaha amategeko y’Imana. Yanahaye umugisha abuzukuru be.

Ishusho
Lamani na Lemuweli barakarira Nefi

Nyuma y’aho Lehi apfiriye Lamani na Lemuweli barakariye Nefi banashaka kumwica. Ntibashakaga ko Nefi, murumuna wabo, aba umuyobozi wabo.

Ishusho
Nefi n’abakiranutsi bagenda

Nyagasani yabwiye Nefi kuyoborai abantu b’abakiranutsi mu gasi. Bakora urugendo rw’iminsi myinshi nuko bagera aho bahagarara ku butaka babwita Nefi.

Ishusho
abantu baganira

Abantu bakurikiye Nefi bumviye Imana. Barakoze cyane kandi bahabwa umugisha. Nefi yigishije abantu be kubakisha imbaho n’ibyuma. Bubatse ingoro y’Imana nziza.

Ishusho
Abalamani

Abayoboke ba Lamani na Lemuweli bitwaga Abalamani.

Ishusho
Abalamani

Abalamani ntibubahaga Imana nuko birukanwa imbere Yayo. Roho wa Nyagasani ntiyashoboraga kubana nabo keretse bihannye.

Ishusho
Abalamani barwanya Abanefi

Abalamani bari buzuye ubugizi bwa nabi kandi kenshi barwanyaga Abanefi.

Capa