“Igice cya 9: Urugo Rushya mu Gihugu cy’Isezerano,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 25-26 “Igice cya 9,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 25-26 Igice cya 9 2:4Urugo Rushya mu Gihugu cy’Isezerano Inkuge itwaye umuryango wa Lehi yambutse inyanja ndetse igera mu gihugu cy’isezerano. Abantu bashinga amahema yabo. 1 Nefi 18:23 Barahinze banatera imbuto bari barazanye. 1 Nefi 18:24 Uko batemberaga ku butaka bwabo bushya, babonye inyamaswa z’ubwoko bwinshi. Babonye zahabu, feza n’umuringa. 1 Nefi 18:25 Imana yabwiye Nefi gucura ibisate mu cyuma byo kwandikaho. Nefi yanditse ku muryango we no ku ngendo zabo. Yanditse kandi amagambo y’Imana. 1 Nefi 19:1, 3 Lehi yarashaje. Mbere yo gupfa yaganirije abahungu be nuko ababwira kubaha amategeko y’Imana. Yanahaye umugisha abuzukuru be. 2 Nefi 1:14, 16; 4:3–11 Nyuma y’aho Lehi apfiriye Lamani na Lemuweli barakariye Nefi banashaka kumwica. Ntibashakaga ko Nefi, murumuna wabo, aba umuyobozi wabo. 2 Nefi 4:13; 5:2–3 Nyagasani yabwiye Nefi kuyoborai abantu b’abakiranutsi mu gasi. Bakora urugendo rw’iminsi myinshi nuko bagera aho bahagarara ku butaka babwita Nefi. 2 Nefi 5:5–8 Abantu bakurikiye Nefi bumviye Imana. Barakoze cyane kandi bahabwa umugisha. Nefi yigishije abantu be kubakisha imbaho n’ibyuma. Bubatse ingoro y’Imana nziza. 2 Nefi 5:10–11, 15–16 Abayoboke ba Lamani na Lemuweli bitwaga Abalamani. 2 Nefi 5:14 Abalamani ntibubahaga Imana nuko birukanwa imbere Yayo. Roho wa Nyagasani ntiyashoboraga kubana nabo keretse bihannye. 2 Nefii 5:20; Eteri 2:15 Abalamani bari buzuye ubugizi bwa nabi kandi kenshi barwanyaga Abanefi. 2 Nephi 5:24, 34