“Igice cya 52:Irimbuka ry’Abayeredi ,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 149–51
“Igice cya 52,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 149–51
Igice cya 52
Irimbuka ry’Abayeredi
Imyaka myinshi yarahise, n’Abayeredi bahinduka abagome. Nyagasani yohereje abahanuzi kubabwira kwihana cyangwa se bazarimburwe.
Abantu ntabwo bateze amatwi abahanuzi. Bagerageje kubica.
Hari intambara n’inzara mu gihigu. Abayeredi benshi barapfuye.
Nyagasani yohereje undi muhanuzi, witwa Eteri. Yabwirizaga kuva mugitondo kugeza nimugoroba, abwira Abayeredi kwemera Imana ndetse bakihana.
Eteri yabwiye Abayeredi ko nibemera Imana, ko umunsi umwe bazabana na Data wo mu Ijuru mu isi nziza kurushaho.
Eteri yabwiye Abayeredi ibintu byinshi by’ingenzi, ariko banze kumwemera. Batumye ava mu mujyi.
Eteri yihishaga mu buvumo mu gicamunsi kugira ngo aticwa. Mu ijoro yagiye hanze ngo arebe ibyarimo biraba ku Bayeredi.
Yarangije kwandika inkuru y’Abayeredi ubwo yari yihishe.
Nyagasani yohereje Eteri kuri Koriyantamuri, wari umwami w’umugome w’Abayeredi. Eteri amubwira kwihana cyangwa se akazabaho abona abantu be bose bicwa.
Koriyantamuri n’abantu be ntabwo bihanye. Yagerageje kwicisha Eteri, ariko Eteri yarirutse maze yihisha mu buvumo.
Abantu bari abagome cyane ku buryo Nyagasani yavumye ubutaka. Ntibashoboraga gushyira ibikoresho byabo cyangwa inkota hasi kubera ko umunsi ukurikiyeho ibikoresho byabaga byagiye.
Abayeredi bose bararwanye mu ntambara, harimo abagore n’abana. Koriyantamuri yayoboye ingabo zimwe maze umugabo witwa Shizi ayobora izindi.
Koriyantamuri na Shizi bombi bari abantu b’abagome. Roho Mutagatifu yari yararetse Abayeredi kubera ubugome bwabo. Satani yari abafiteho ububasha bwuzuye.
Abayeredi bararwanye kugeza aho Koriyantamuri na Shizi aribo bonyine bari basigaye. Ubwo Shizi yagwaga igihumure kubwo kubura amaraso menshi, Koriyantamuri yamukuyeho umutwe.
Ubuhanuzi bwa Eteri bwari bwasohoye: Koriyantamuri yariwe Muyeredi wanyuma muzima. Yabonywe n’abantu ba Zarahemula.
Eteri yarangije kwandika amateka y’Abayeredi. Bararimbuwe kubera ubugome bwabo. Inyandiko z’Abayeredi nyuma zabonywe n’Abanefi.