“Igice cya 29: Aluma Yigisha k’Ukwizera no ku Ijambo ry’Imana” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 81
Igice cya“ 29,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 81
Igice cya 29
Aluma Yigisha k’Uwizera no ku Ijambo ry’Imana
Ishusho
Aluma abwiriza
Aluma yavuze ko ukwizera ari ukwemera ko ikintu ari ukuri ariko utara kibona.
Ishusho
ikiganza kibiba imbuto
Yasobanuye ko ukwizera gukura uko umuntu arushaho gushaka kwemera no gutega amatwi ijambo ry’Imana. Maze Ijambo rikabibwa mu mutima w’umuntu, kandi nk’urubuto rigatangira gukura.
Ishusho
abantu babiri bareba igiti
Uko umuntu akomeza kwiga byinshi ku nkuru nziza, urubuto rurasaduka nuko rugakomeza rugakura. Umuntu akamenya ko urubuto ari rwiza, nuko ukwizera kwe kugakura gukomera kurushaho.
Ishusho
umugabo n’umugore basoroma imbuto
Aluma yavuze ko nk’uko urubuto rwiza rutanga umusaruro mwiza, ijambo ry’Imana rizana imigisha ku bantu bafite ukwizera.