“Igice cya 44: Yesu Kristo Aha Umugisha Abana,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 124–25
“Igice cya 44,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 124–25
Igice cya 44
Yesu Kristo Aha Umugisha Abana
Umukiza yabwiye abantu gupfukama hasi. Noneho arapfukama nuko asenga Data wo mu Ijuru.
Isengesho ry’Umukiza ryari rihebuje ku buryo bitashobokaga ko ryandikwa. Ryujuje Abanefi umunezero.
Nyuma y’isengesho rye Yesu yavuze ko Abanefi bazahabwa umugisha kubera ukwemera kwabo.
Yiyumvisemo urukundo rwinshi n’ibyishimo ku buryo yarize.
Noneho yafashe abana nuko abaha umugisha umwe umwe. Yabasengeye kuri Data wo mu Ijuru nuko arongera ararira.
Yesu yabwiye Abanefi kwitegereza abana babo.
Igihe abantu babirebaga, abamarayika baramanutse bavuye mu ijuru nuko bazenguruka abana. Abana hamwe n’abamarayika bazengurutswe n’umuriro.