Inkuru zo mu Byanditswe Bitagatifu
Igice cya 43: Yesu Kristo Abonekera Abanefi


“Igice cya 43: Yesu Kristo Abonekera Abanefi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 120–23

“Igice cya 43,” , 120–23

Igice cya 43

Yesu Kristo Abonekera Abanefi

Ishusho
Abanefi baterana

Abanefi benshi bateraniye ku ngoro mu Aharumbuka. Batangajwe n’impinduka zihambaye mu gihugu.

Ishusho
abantu baganira

Abantu bariho bavuga kuri Yesu Kristo n’ibimenyetso by’urupfu rwe.

Ishusho
abantu bumva ijwi rituje

Ubwo barimo bavuga, bumvise ijwi rituje rituruka mu ijuru. Ryatumye imitima yabo ishya.

Ishusho
umugabo afashe umugore

Bwa mbere ntabwo basobanukiwe ijwi, ariko ubwo ryavugaga ku nshuro ya gatatu, bararyumvise.

Ishusho
abantu bumva

Ijwi ryari irya Data wo mu’Ijuru. Ryerekanye Yesu Kristo, nuko ribwira abantu kumutega amatwi.

Ishusho
Yesu mu bantu

Yesu Kristo yaje mu isi avuye mu ijuru aba mu bantu. Bari bafite ubwoba bwo kuvuga kubera ko batari bazi ibirimo kuba. Baketse ko Yesu yari umumarayika.

Ishusho
Yesu avugisha abantu

Yababwiye ko ari Yesu Kristo, umwe mu bahanuzi bavuze ko azaza.

Ishusho
Yesu hamwe n’abantu

Yesu yabwiye abantu kuza bakumva inkovu ku rubavu rwe no mu biganza bye n’ibirenge, aho yatewe imisumari ku musaraba.

Ishusho
Yesu yicaranye n’abana

Yesu yashakaga ko abantu bamenya ko yari Imana yabo kandi ko yabapfiriye kubera ibyaha byabo.

Ishusho
Kristo hamwe n’Abanefi

Abantu bakoze ku nkovu kumbavu za Yesu, ibiganza n’ibirenge umwe ku wundi. Abantu bamenye ko yari Umukiza.

Ishusho
abantu basenga Yesu

Maze abantu bahimbaza Yesu ndetse bagwa ku birenge bye ku musenga.

Ishusho
Yesu aha abagabo ubutambyi

Yesu yahamagaye Nefi n’abandi bagabo 11. Yabahaye ububasha bw’ubutambyi ndetse abigisha uburyo nyabwo bwo kubatiza.

Ishusho
Yesu yigisha abantu

Yabwiye Abanefi kumwemera, kwihana, maze bagakurikiza amategeko. bitaba ibyo, ntibazinjira mu bwami bwe.

Ishusho
Yesu yigisha abantu

Yigishije Abanefi uburyo bwo gusenga Data wo mu Ijuru. Yabigishije kandi kwiyiriza ndetse ababwira ko bazababarirwa nibababarirana hagati yabo.

Ishusho
Yesu yigisha abantu

Nyuma yo kwigisha abantu ibintu byinshi, Yesu yabasabye gutaha maze bagatekereza kandi bagasengera ibyo yavuze.

Ishusho
Abanefi barira

Abanefi batangira kurira. Ntibashakaga ko Yesu agenda.

Ishusho
Yesu yigisha abantu

Yesu yakunze Abanefi. Yababwiye kuzana abarwayi cyangwa abababaye ngo abakize.

Ishusho
Yesu akiza umwana

Yesu yakijije aba bantu. Buri umwe yarunamye maze aramuramya.

Capa