“Igice cya 43: Yesu Kristo Abonekera Abanefi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 120–23 “Igice cya 43,” , 120–23 Igice cya 43 2:41Yesu Kristo Abonekera Abanefi Abanefi benshi bateraniye ku ngoro mu Aharumbuka. Batangajwe n’impinduka zihambaye mu gihugu. 3 Nefi 11:1 Abantu bariho bavuga kuri Yesu Kristo n’ibimenyetso by’urupfu rwe. 3 Nefi 11:2 Ubwo barimo bavuga, bumvise ijwi rituje rituruka mu ijuru. Ryatumye imitima yabo ishya. 3 Nefi 11:3 Bwa mbere ntabwo basobanukiwe ijwi, ariko ubwo ryavugaga ku nshuro ya gatatu, bararyumvise. 3 Nefi 11:4–6 Ijwi ryari irya Data wo mu’Ijuru. Ryerekanye Yesu Kristo, nuko ribwira abantu kumutega amatwi. 3 Nefi 11:7 Yesu Kristo yaje mu isi avuye mu ijuru aba mu bantu. Bari bafite ubwoba bwo kuvuga kubera ko batari bazi ibirimo kuba. Baketse ko Yesu yari umumarayika. 3 Nefi 11:8 Yababwiye ko ari Yesu Kristo, umwe mu bahanuzi bavuze ko azaza. 3 Nefi 11:10 Yesu yabwiye abantu kuza bakumva inkovu ku rubavu rwe no mu biganza bye n’ibirenge, aho yatewe imisumari ku musaraba. 3 Nefi 11:14 Yesu yashakaga ko abantu bamenya ko yari Imana yabo kandi ko yabapfiriye kubera ibyaha byabo. 3 Nefi 11:14 Abantu bakoze ku nkovu kumbavu za Yesu, ibiganza n’ibirenge umwe ku wundi. Abantu bamenye ko yari Umukiza. 3 Nefi 11:15 Maze abantu bahimbaza Yesu ndetse bagwa ku birenge bye ku musenga. 3 Nefi 11:17 Yesu yahamagaye Nefi n’abandi bagabo 11. Yabahaye ububasha bw’ubutambyi ndetse abigisha uburyo nyabwo bwo kubatiza. 3 Nefi 11:18, 21–26; 12:1 Yabwiye Abanefi kumwemera, kwihana, maze bagakurikiza amategeko. bitaba ibyo, ntibazinjira mu bwami bwe. 3 Nefi 12:19–20 Yigishije Abanefi uburyo bwo gusenga Data wo mu Ijuru. Yabigishije kandi kwiyiriza ndetse ababwira ko bazababarirwa nibababarirana hagati yabo. 3 Nefi 13:6–18 Nyuma yo kwigisha abantu ibintu byinshi, Yesu yabasabye gutaha maze bagatekereza kandi bagasengera ibyo yavuze. 3 Nefi 17:1–3 Abanefi batangira kurira. Ntibashakaga ko Yesu agenda. 3 Nefi 17:5 Yesu yakunze Abanefi. Yababwiye kuzana abarwayi cyangwa abababaye ngo abakize. 3 Nefi 17:7 Yesu yakijije aba bantu. Buri umwe yarunamye maze aramuramya. 3 Nefi 17:9–10