“Igice 3:Lehi Ava i Yerusalemu ” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 6–7
“Igice cya 3,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 6–7
Igice cya 3
Lehi Ava i Yerusalemu
Umuryango wa Lehi wapakiye ibiribwa n’amahema. Basize inzu zabo na zahabu zabo na feza zabo bajya mu gasi.
Lehi n’umugore we, Sariya, bari bafite abahungu bane. Amazina yabo yari Lamani, Lemuweli, Samu na Nefi.
Nyuma yo kugenda iminsi itatu, umuryango wa Lehi ushinga ihema mu kibaya hafi y’umugezi.
Lehi yubatse urutambiro mu mabuye kandi atanga igitambo ku Mana. Yashimiye Imana kubwo gukiza umuryango we kurimburwa.
Lehi yita uwo mugezi Lamani n’ikibaya acyita Lemuweli. Lehi yashakaga ko abahungu be baba nk’umugezi n’ikibaya, uhora utemba ujya ku Mana no kudahinduka mu gukurikiza amategeko.
Lamani na Lemuweli batekereje ko se yasaze kubera gusiga Yerusalemu n’imitungo yabo. Ntibemeraga ko Yerusalemu yarimburwa.
Nefi yashatse kumva ibintu Lehi yari yarabonye. Yarasenze ngo amenye niba se yarakoze ikintu kiza mu kuva i Yerusalemu.
Yesu Kristo yagendereye Nefi amubwira ko amagambo ya Lehi ari ukuri. Nefi yaremeye kandi ntiyigumura nk’uko Lamani na Lemuweli babikoze.
Nefi yabwiye abavandimwe be ibyo Yesu yamubwiye. Samu yemeye Nefi ariko Lamani na Lemuweli ntabwo bemeye.
Nyagasani yasezeranije Nefi ko azahabwa umugisha kubera ukwizera kwe. Azaba umuyobozi w’abavandimwe be.