“Amagambo yo Kumenya,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 157–62
“Amagambo yo Kumenya,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 157–62
Amagambo yo Kumenya
a
-
abacakaraabantu bahatirwa gukorera abandi bantu
-
abagaraguabantu bakorera umuntu nk’umwami
-
agasiahantu hanini h’ubutaka hatagira imijyi cyangwa abantu
-
amahoroicyiyumviro gituje cyangwa igihe kitagira intambara
c
-
cy’ukuriikintu cyabaye cyangwa cyiza cyangwa gifite ukuri
g
-
gikiranutseikintu kiba ari icy’Imana Abantu b’abakiranutsi ni abakurikiza amategeko y’Imana.
-
guffatanyakuba umwe mu bagize itsinda
-
guhanaguteza cyangwa kureka ibintu bibi bikaba ku muntu. Kenshi abantu bahanwa iyo batumviye Imana.
-
guha umugishaguha umuntu ikintu kizamugirira akamaro. Guha umugisha isakaramentu ni ugusaba Imana kwemera umugati n’amazi nk’ibimenyetso bya Yesu Kristo.
-
guhimbazagusingiza cyangwa gukurikira umuntu cyangwa ikintu
-
gukizagutuma umuntu urwaye cyangwa wababaye amera neza cyangwa agakira wese
-
gusemuraguhindura amagambo uyakura mu rurimi rumwe uyashyira mu rundi
-
gusengakuvugana n’Imana, gushimira no gusaba imigisha
-
gusindakubura ubwifato biterwa no kunywa inzoga nyinshi
-
gutambagutanga ikintu cy’agaciro ku Mana
-
gutera amababuyegutera umuntu amabuye kugeza apfuye
-
gutorokaguhunga umuntu
-
gutotezakuvuga ibinyoma ku muntu kugira ngo ugerageze kandi ubakomeretse
i I
-
ibendera ry’ubwisanzureubutumwa Umutware w’ingabo Moroni yanditse ashishikariza abantu kurwanirira umudendezo wabo
-
ibisateimpapuro ntoya z’icyuma abantu banditseho inyigisho z’Imana ndetse n’amateka y’abantu
-
ibisate bya zahabuinyandiko zanditse ku mpapuroi ntoya za zahabu. Moroni yayahishe mu Musozi Kumora, ndetse Joseph Smith nyuma arayahishura.
-
Ibisate by’umuringainyandiko z’amategeko y’Imana ndetse n’ibyo yavuganye n’abakurambere ba Lehi
-
icumuinkoni isongoye ikoreshwa mu gusogota
-
icyahakurenga ku itegeko
-
igihangoisezerano hagati y’Imana n’umuntu
-
igikoba cy’icyumaigitwikira abasirikare bambara kugira ngo birinde mu rugamba
-
igitangazaikintu kidasanzwe cyangwa ikintu kiba kigaragaza ububasha bw’Imana
-
igiti cy’ubugingoigiti cyo mu nzozi za Lehi gihagarariye urukundo rw’Imana
-
ijuruahantu Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo batuye
-
ikanzuigitwikira kirekire kigenda gihuhwa n’umuyaga
-
ikibiikintu kibi
-
ikigirwamanaikintu abantu bahimbaza kitari icy’Imana
-
impumyiudashobora kureba
-
indahemukagukomeza kubaha amategeko
-
ingaboitsinda ry’abasirikare biteguye kurwana
-
ingaboigice cy’igikoba cy’icyuma kirinda igice cyo hejuru cy’umubiri w’umusirikare inkota ndetse n’izindi ntwaro
-
ingoro y’Imanainzu y’Imana
-
inkoni y’icyumaikimenyetso mu nzozi za Lehi gihagarariye ijambo ry’Imana
-
inkotaicyuma kirekire cy’ubugi gikoreshwa mu gutema cyangwa kujomba
-
inkuru nzizaubutumwa bw’ibyiringiro n’ihumure buvuye ku Mana
-
inkuru nzizaInyigisho za Yesu Kristo
-
intambaraurugamba hagati y’abanzi cyangwa ingabo zirwana
-
intebe y’ubucamanzaumwanya mu butegetsi bw’Abanefi wari ufitwe n’umucamanza mukuru
-
intwaroikintu gikoreshwa mu gukomeretsa cyangwa kwica abandi bantu, nk’inkota cyangwa icumu
-
inzaraibura ry’ibiryo riterwa no kubura kw’imvura maze bigatuma imyaka itera
-
inzoziinkuru igenda mu mitekerereze y’umuntu igihe aryamye
-
inzu y’imboheahantu hakoreshwa mu kubika abantu bakoze icyaha
-
isakaramentuumugenzo aho abagabo bafite ubutambyi baha umugisha kandi bagatanga umugati n’amazi ku bandi bantu. isakaramentu ryibutsa abantu Yesu Kristo.
-
isezeranokwiyemeza gukora cyangwa kuba ikintu
-
isinagogiubwoko bw’inyubako aho abantu bateranira ngo bahimbaze Imana
-
itegekoikintu Imana ibwira abantu bayo kugira ngo bazishime
-
iyerekwaubwoko bw’icyahishuwe
k
-
kubabarirakwibagirwa ibintu bibi umuntu yakoze ukanakunda uwo muntu
-
kubahagukora ibyasabwe cyangwa ibyategetswe
-
kubakagukora cyangwa kubaka ikintu
-
kubambakwica umuntu umutera imisumari ku musaraba
-
kugambiriragucura umugambi mubisha urwanya umuntu runaka
-
kumvakumenya cyangwa gusobanukirwa igitekerezo
-
kurimburakurangiza bidasubirwaho cyangwa kwangiza ikintu, nk’umujyi cyangwa ubuzima
-
kuzurakugarura umuntu cyangwa ikintu mu buzima
-
kwemerakumva cyangwa kumenya ko ikintu ari ukuri
-
kwibagufata ikintu cy’undi
-
kwigomekagusuzugura cyangwa kutumvira amategeko
-
kwihanakumva ubabajwe n’igikorwa cyangwa igitekerezo maze ugasezeranya kutazagisubira
-
kwimikagutanga ububasha bw’ubutambyi n’ubushobozi
-
kwiyirizakudafata ifunguro cyangwa kutanywa amazi mu gihe ushaka ubufasha bwa roho
-
kwiyoroshyakuba wakwigishwa kandi ugashaka gukora ugushaka kw’Imana
L
-
Liyahonaagapira k’umuringa Imana yahaye umuryango wa Lehi ngo ubereke inzira yo kunyuramo mu gasi. wakoraga igihe umuryango wa Lehi wabaga ukiranutse gusa.
m
-
marayikaintumwa ituruka ku Mana
R
-
Roho UhambayeIzina ry’Imana ku Balamani
u U
-
ububashaingufu z’icyiza cyangwa ikibi, kenshi ni ubufasha budasanzwe cyangwa imbaraga ziva ku Mana
-
ubugome/umugomeikintu kidaturuka ku Mana Umuntu w’umugome akunda Satani kandi ntakurikiza amategeko y’Imana.
-
ubuhamyaicyiyumviro cyangwa guhamya ko inkuru nziza ari ukuri
-
ubuhanuzigusobanura ikintu mbere y’uko kiba
-
ubuhiriintwaro ikoreshwa mu gukubita inyamaswa cyangwa abantu
-
ubunyamuravakumenya no kurwanira ikiri ukuri
-
uburetwakuba udafite umudendezo, kugomba gukora umunsi wose ukorera inyungu z’undi muntu
-
ubutambyiububasha bwo gukora mu izina ry’Imana
-
ubuzima buhorahokubana n’Imana iteka ryose
-
ubwatoubwato bunini butwara abantu cyangwa ibikoresho
-
ubwisanzureumudendezo wo kwihitiramo
-
ukwizerakwemera Yesu Kristo
-
umubatizoumugenzo aho umuntu ufite ubushobozi buva ku Mana ashyira undi muntu munsi y’amazi umubiri wose ukibira maze akazamura umuntu amukuramo. Umubatizo urakenewe kugira ngo ube umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo.
-
umucamanzaumuyobozi wanzura ku cyo amategeko asobanuye cyangwa uko abantu bakwiye kuyakurikiza
-
umudendezokuba ushobora kwihitiramo
-
umugenzoumuhango mutagatifu cyangwa igikorwa gifite ubusobanuro bwo mu buryo bwa roho, nk’umubatizo cyangwa isakaramentu
-
umuhanuziumuntu wahamagawe n’Imana kubwira abantu ugushaka kw’Imana
-
umuhetoinkoni ndende n’umugozi uziritse kuri buri mpera ukaba ukoreshwa mu kurasa imyambi
-
umuhumetsointwaro ikoreshwa mu gutera amabuye
-
umunarainyubako ndende cyangwa ahantu hahanitse abantu bahagarara
-
umunyamuryangoumuntu uba mw’itorero cyangwa itsinda
-
umusirikareumuntu urwana mu ngabo
-
umutware w’ingaboumuyobozi w’ingabo
-
umuvugabutumwaumuntu wigisha abandi inkuru nziza ya Yesu Kristo
-
umuyoboziumuntu uyoboye itsinda ry’abantu
-
umwambiintwaro ifite umutwe usongoye ikoreshwa mu guhiga cyangwa mu ntambara
-
umwamiumuyobozi w’itsinda ry’abantu
-
umwigishwaumuntu ukurikira Yesu kandi akagerageza kuba nka we
-
Urimu na Tamimuibikoresho cy’akataraboneka Imana iha abahanuzi ngo bibafashe gusemura no kwakira icyahishuwe
-
uruhu rw’igihangagukuraho agace ko hejuru y’umutwe w’umuntu
-
urutambiroahantu hatagatifu hazamuye ku bitaka cyangwa ku rutare aho basengera cyangwa bagatamba ibitambo ku Mana
-
uwamugaye amatwiudashobora kumva
w
-
wuzuye Roho Mutagatifukugira Roho Mutagatifu ubwira imitekerereze n’umutima bya muntu ikiri ukuri