“Igice cya 15: Aluma Yigisha Anabatiza,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 43–44 “Igice cya 15,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 43–44 Igice cya 15 2:9Aluma Yigisha Anabatiza Aluma acika abagaragu b’Umwami Nowa kandi yihisha iminsi myinshi. Igihe yari yihishe, yanditse ibyo umuhanuzi Abinadi yari yarigishije. Mosaya 17:3–4 Aluma yihannye ibyaha bye nuko ajya ku Banefi mu ibanga, abigisha ubutumwa bwa Abinadi. Aluma yabwiye abantu kugira ukwizera muri Yesu Kristo no kwihana. Mosaya 18:1, 7 Ku manywa Aluma yihishe mu gashyamba gato hafi y’ikidendezi cyiswe Amazi ya Morumoni. Mosaya 18:5 Abemeraga inyigisho za Aluma bagiye mu Mazi ya Morumoni maze barabatizwa. Aluma yabatije abantu 204 mu Itorero rya Kristo. Mosaya 18:8–10, 16–17 Aluma yimitse abatambyi ngo bigishe abantu. Yabwiye abatambyi kwigisha ukwihana n’ukwizera muri Yesu Kristo. Yavuze kandi ko batagomba kujya impaka ahubwo bakagira ubumwe. Mosaya 18:18, 20–21 Abantu ba Aluma barakundanye kandi barafatanije. Basangiye ibyo bari bafite byose kandi bari bafite ishimwe ryo kuba baramenye ibya Yesu Kristo, Umucunguzi wabo. Mosaya 18:29–30 Abagaragu b’Umwami Nowa babonye Aluma yigisha abantu. Umwami yavuze ko Aluma yariho amwangisha Abanefi, bityo yohereza ingabo kubica. Mosaya 18:32–33 Imana iburira Aluma ko ingabo z’Umwami Nowa zigiye kuza. Abantu bashyira hamwe imiryango yabo, amatungo n’indi mitungo nuko bahungira mu gasi. Mosaya 18:34; 23:1 Imana yakomeje abantu ba Aluma ku buryo babashije gutoroka ingabo z’Umwami Nowa. Ingabo zarashakishije ariko ntabwo zabafashe. Mosaya 19:1; 23:2 Nyuma yo kuba mu gasi igihe cy’iminsi umunani, abantu ba Aluma baje kugera ahantu heza hari hafite amazi asukuye ahatemba. Aha bahateye imyaka banahubaka inyubako nyinshi. Mosaya 23:3–5 Abantu bashatse ko Aluma aba umwami wabo, ariko Aluma yavuze ko Imana itashakaga ko bagira umwami. Imana yashatse ko bagira ubwigenge. Mosaya 23:6–7, 13