“Igice cya 40: Samweli w’Umulamani Avuga ibya Yesu Kristo.” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 111–13 “Igice cya 40,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 111–13 Igice cya 40 NaN:NaNSamweli w’Umulamani Avuga ibya Yesu Kristo Abalamani bubashye amategeko y’Imana. Babaye abakiranutsi kurusha Abanefi. Helamani 13:1 Samweli, umuhanuzi w’Umulamani, yagiye i Zarahemula kubwiriza Abanefi b’abagome. Yababwiye kwihana. Helamani 13:2 Abanefi bajugunye Samweli hanze y’umujyi, maze atangira gusubira mu mujyi yaturutsemo. Helamani 13:2 Ariko Nyagasani yabwiye Samweli gusubira i Zarahemula maze abwire abantu ibintu Nyagasani azamushyira mu mutima we. Helamani 13:3 Abanefi bangiye Samweli kwinjira mu mujyi, kubw’ibyo yuriye urukuta rw’umujyi aba ariho yigishiriza. Helamani 13:4 Yahanuye ko Abanefi bazarimburwa mu myaka 400 kereka abantu nibihana kandi bakagira ukwizera muri Yesu Kristo. Helamani 13:5-6 Samweli yavuze ko Yesu Kristo azavuka mu myaka itanu kandi azakiza abamwizeye bose. Helamani 14:2 Samweli yababwiye ibimenyetso bizaranga ivuka rya Yesu. Inyenyeri nshya izagaragara, kandi ko mu ijoro rya mbere y’uko Yesu avuka ritazigera ryijima. Helamani 14:3-5 Maze Samweli ababwira ibimenyetso by’urupfu rwa Yesu. Hazabaho iminsi itatu y’umwijima upfutse—izuba, ukwezi n’inyenyeri ntibizigera bimurika. Helamani 14:20 Hazabaho inkuba n’imirabyo ndetse n’imitingito. Imisozi izashwanyagurika, n’imijyi myinshi izasenyuka. Helamani 14:21–24 Bamwe mu Banefi bizeye Samweli maze bihana ibyaha byabo. Bagiye gushaka Nefi, Umunefi w’umukiranutsi washoboraga kubabatiza. Helamani 16:1 Abanefi basigaye ntabwo bemeye Samweli. Bamuteye amabuye banamurasa imyambi. Ariko Nyagasani yaramurinze, ndetse nta buye cyangwa umwambi byigeze bimufata. Helamani 16:2 Abantu babonye ko batamuhamya, benshi muri bo barizeye maze bajya kubatizwa na Nefi. Helamani 16:3 Nefi kandi yigishije abantu kuri Yesu Kristo. Yashakaga ko bemera Yesu, bakihana, ndetse bakanabatizwa. Helamani 16:4-5 Abanefi benshi, ariko, ntabwo bemeye Samweli. Bagerageje kumufata mpiri. Helamani 16:6 Samweli yasimbutse urukuta maze yirukanka ajya mu gihugu cye. Helamani 16:7-8 Samweli yatangiye kwigisha Abalamani. Ntiyigeze yumvikana mu Banefi ukundi. Helamani 16:7-8