“Igice cya 40: Samweli w’Umulamani Avuga ibya Yesu Kristo.” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 111–13
“Igice cya 40,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 111–13
Igice cya 40
Samweli w’Umulamani Avuga ibya Yesu Kristo
Samweli, umuhanuzi w’Umulamani, yagiye i Zarahemula kubwiriza Abanefi b’abagome. Yababwiye kwihana.
Abanefi bajugunye Samweli hanze y’umujyi, maze atangira gusubira mu mujyi yaturutsemo.
Ariko Nyagasani yabwiye Samweli gusubira i Zarahemula maze abwire abantu ibintu Nyagasani azamushyira mu mutima we.
Abanefi bangiye Samweli kwinjira mu mujyi, kubw’ibyo yuriye urukuta rw’umujyi aba ariho yigishiriza.
Yahanuye ko Abanefi bazarimburwa mu myaka 400 kereka abantu nibihana kandi bakagira ukwizera muri Yesu Kristo.
Samweli yavuze ko Yesu Kristo azavuka mu myaka itanu kandi azakiza abamwizeye bose.
Samweli yababwiye ibimenyetso bizaranga ivuka rya Yesu. Inyenyeri nshya izagaragara, kandi ko mu ijoro rya mbere y’uko Yesu avuka ritazigera ryijima.
Maze Samweli ababwira ibimenyetso by’urupfu rwa Yesu. Hazabaho iminsi itatu y’umwijima upfutse—izuba, ukwezi n’inyenyeri ntibizigera bimurika.
Hazabaho inkuba n’imirabyo ndetse n’imitingito. Imisozi izashwanyagurika, n’imijyi myinshi izasenyuka.
Bamwe mu Banefi bizeye Samweli maze bihana ibyaha byabo. Bagiye gushaka Nefi, Umunefi w’umukiranutsi washoboraga kubabatiza.
Abanefi basigaye ntabwo bemeye Samweli. Bamuteye amabuye banamurasa imyambi. Ariko Nyagasani yaramurinze, ndetse nta buye cyangwa umwambi byigeze bimufata.
Abantu babonye ko batamuhamya, benshi muri bo barizeye maze bajya kubatizwa na Nefi.
Nefi kandi yigishije abantu kuri Yesu Kristo. Yashakaga ko bemera Yesu, bakihana, ndetse bakanabatizwa.
Abanefi benshi, ariko, ntabwo bemeye Samweli. Bagerageje kumufata mpiri.
Samweli yasimbutse urukuta maze yirukanka ajya mu gihugu cye.
Samweli yatangiye kwigisha Abalamani. Ntiyigeze yumvikana mu Banefi ukundi.