“Igice cya 33: Abambari b’Umwami bahangana n’Abafite Umudendezo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 91–92 “Igice cya 33,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 91–92 Igice cya 33 NaN:NaNAbambari b’Umwami bahangana n’Abafite Umudendezo Abanefi bamwe bashakaga ko umucamanza mukuru, Pahorani, ahindura amwe mu mategeko. Aluma 51:2–3 Ubwo Pahorani yabyangaga, abantu bararakaye ndetse bashatse kuvana Pahorani ku mwanya w’umucamanza mukuru. Bashatse ko bagira umwami, abacamanza bakavaho. Aluma 51:3–5 Abiswe abambari b’umwami, biringiraga ko umwe muri bo azaba umwami ndetse akagira ububasha ku bantu. Aluma 51:5, 8 Abanefi bashakaga kugumana na Pahorani nk’umucamanza mukuru bitwaga abafite umudendezo. Bashakaga umudendezo wo kubaho no guhimbaza nk’uko bari barabihisemo. Aluma 51:6 Abantu batoye hagati y’abafite umudendezo n’abambari b’umwami. Abenshi muri bo batoye abafite umudendezo. Aluma 51:7 Mu gihe kimwe n’ibyo, Amalikiya yariho yegeranya umutwe munini w’ingabo z’ Abalamani kugirango zitere Abanefi. Aluma 51:9 Ubwo abambari b’umwami bumvise ko Abalamani bazaza, barishimye ndetse banga kurinda igihugu cyabo. Aluma 51:13 Umutware w’ingabo Moroni yarakariye abambari b’umwami kubera kutajya ku rugamba. Yari yarakoze cyane ngo Abanefi bagumane umudendezo. Aluma 51:14 Yasabye umutware ububasha bwo gutegeka abambari b’umwami bakarwanya Abalamani cyangwa se bakicwa. Aluma 51:15 Ubwo umutware, Pahorani, yaramaze guha Moroni ubwo bubasha, Moroni yajyanye ingabo ze kurwanya abambari b’umwami. Aluma 51:16–18 Abambari b’umwami benshi barishwe; bamwe bashyirwa mu nzu y’imbohe. Abasigaye bemeye gufasha kurinda igihugu cyabo Abalamani. Aluma 51:19–20