“Igice 35: Umutware w’ingabo Moroni na Pahorani,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 95–97
Igice cya“ 35,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 95–97
Igice cya 35
Umutware w’ingabo Moroni na Pahorani
Ariko Helamani n’ingabo ze bari bakeneye ubufasha. Ntibari bafite abantu bahagije bo kurinda imijyi myinshi nk’iyo.
Umutware w’ingabo Moroni yandikiye ibaruwa Pahorani, umucamanza mukuru akaba n’umutware. Yasabye Pahorani kohereza izindi ngabo nyinshi gufasha ingabo za Helamani.
Abalamani bateye umujyi w’Abanefi Helamani yari yarabambuye. Bishe Abanefi benshi ndetse abasigaye babirukanye muri uwo mujyi.
Yarakariye abayobozi ba leta kubera ko batohereje ubufasha, Moroni yandikiye indi baruwa Pahorani.
Umutware w’ingabo Moroni yanditse ko abantu benshi bari bishwe kubera ko Pahorani atohereje abandi basirikare.
Iyo Pahorani atohereza byihuse ingabo n’ibiribwa, Moroni yari kuzana ingabo ze i Zarahemula nuko agafata ibyo ingabo ze zari zikeneye.
Bidatinze Moroni yabonye ibaruwa ya Pahorani. Yari ababajwe cyane nuko Moroni hamwe n’ingabo ze bari mu ngorane.
Pahorani yabwiye Moroni ko itsinda ry’Abanefi b’abagome biswe abambari b’umwami batashatse ko aba umucamanza mukuru. Bamusohoye muri Zarahemula hamwe n’abamushyigikiye.
Pahorani yongeyeho ko ariho ashyira hamwe ingabo kugira ngo agaruze Zarahemula.
Abambari b’umwami bari barahisemo umwami ngo abe umuyobozi wabo ndetse bari barasanze Abalamani.
Pahorani ntabwo yari yarakajwe n’ibyo Moroni yari yanditse. Nawe yashakaga ko Abanefi bagira umudendezo.
Yasabye Moroni kuzana abagabo bake kumufasha anavuga ko mu gihe Moroni yahuriza hamwe abandi bagabo inzira yose, urwunge rw’ingabo zabasha kwigarurira Zarahemula.
Umutware w’ingabo Moroni yishimiye ko Pahorani yari akizirikana ighugu cye ndetse agishaka umudendezo w’abantu be.
Afatanije na bake mu ngabo ze, Moroni yagiye guhura na Pahorani. Yari atwaye ibendera ry’ubwisanzure, nuko ibihumbi by’abagabo bibasanga mu nzira.
Urwunge rw’ingabo za Moroni na Pahorani bateye Zarahemula. Bishe umwami w’Abanefi b’abagome kandi bafata mpiri ingabo ze.
Moroni noneho yohereza ibiribwa n’abasirikare 12,000 gufasha ingabo z’Abanefi. Izi ngabo zirukanye Abalamani, nuko amahoro yongera kuba mu gihugu.