“Igice cya 37: Nefi na Lehi mu Nzu y’imbohe,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 99–102
Igice cya“ 37,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 99–102
Igice cya 37
Nefi na Lehi mu Nzu y’imbohe
Helamani yigishije abahungu be kwemera Yesu Kristo. Bize ko kubabarirwa biva m’ukwizera n’kwihana
Nefi na Lehi bagiye kwigisha ijambo ry’Imana mu Banefi n’Abalamani. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu byarabatijwe.
Ubwo Nefi na Lehi bajyaga ku butaka bwa Nefi, ingabo z’Abalamani zabajugunye mu nzu y’imbohe ndetse ntizabahereza ibyo kurya mugihe cy’iminsi myinshi.
Abalamani bagiye mu nzu y’imbohe kwica Nefi na Lehi ariko ntibyari bushoboke kubera ko bari barinzwe n’uruziga rw’umuriro rwari butwike uwo ari we wese wari kugerageza kubakoraho.
Nefi na Lehi ntabwo batwitswe n’umuriro. Babwiye Abalamani ko ububasha bw’Imana bwari burimo kubarinda.
Ubutaka na gereza bitangira kunyeganyega. Igicu cyijimye cyakikije abantu mu nzu y’imbohe, maze bose bagira ubwoba.
Ijwi ryari hejuru y’umwijima riravuga. Ryari rituje nk’iryongorera, ariko buri wese yararyumvaga.
Ijwi ryabwiye abantu kwihana kandi bakareka kugerageza kwica Nefi na Lehi.
Ijwi ryavuze inshuro eshatu, ariko ubutaka n’inkuta z’inzu y’imbohe bikomeza kunyeganyega. Abalamani ntibashoboraga guhunga kubera ko hari hijimye cyane kandi bari bafite ubwoba bwinshi.
Umunefi wari warigeze kuba umunyamuryango w’Itorero yabonye ko amasura ya Nefi na Lehi yariho arabagirana mu mwijima.
Nefi na Lehi barangamiye mu ijuru banaganira. Umugabo abwira Abalamani kureba. Bibajije uwo Nefi na Lehi bariho bavugana nawe.
Umugabo witwaga Aminadabu, yabwiye Abalamani ko Nefi na Lehi bari bariho bavugana n’abamarayika.
Abalamani babajije Aminadabu uko bavanaho igicu cyijimye. Yababwiye kwihana no gusenga kugeza ubwo bagira ukwizera muri Yesu Kristo.
Abalamani barasenze kugeza ubwo igicu cyijimye kigenda.
Ubwo umwijima wari umaze kugenda, abantu babonye inkingi y’umuriro ibazengurutse. Umuriro ntiwigeze ubatwika cyangwa inkuta z’inzu y’imbohe.
Abalamani bagize umunezero uhambaye, kandi Roho w’Imana yuzura imitima yabo.
Ijwi ryarongoreye, rivuga ko bazahumurizwa kubera ukwizera kwabo muri Yesu Kristo.
Abalamani barebye hejuru ngo babone aho ijwi ririmo guturuka. Babonye abamarayika bamanuka bava mu ijuru.
Abantu basaga 300 babonye ndetse bumva ibyabaye mu nzu y’imbohe. Baragiye babwira abandi.
Benshi mu Balamani barabemeye maze bareka intwaro zabo.
Abalamani baretse gukomeza kwanga Abanefi ndetse babasubiza ubutaka bari barabatwaye. Abalamani babaye abakiranutsi kurusha Abanefi.
Abalamani benshi bajyanye na Nefi na Lehi maze bigisha Abanefi n’Abalamani.