“Igice cya 8: Kwambuka Inyanja,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 23–24 “Igice cya 8,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 23–24 Igice cya 8 1:46Kwambuka Inyanja Nyagasani abwira Lehi kwinjiza umuryango we mu nkuge bari bamaze kubaka. Bapakiyemo imbuto, inyama n’ubuki n’imbuto zo gutera mu gihugu cy’isezerano. 1 Nefi 18:5–6 Umuyaga ukomeye wahushye inkuge uyerekeza mu gihugu cy’isezerano. 1 Nefi 18:8 Lamani, Lemuweli na bamwe mu bandi batangira kuba abagome. Ubwo Nefi yababwiraga kubireka, bararakaye nuko bamubohesha imigozi. 1 Nefi 18:8-11 Kubera ubugome bwabo, Liyahona yarekeye gukora. Ntibari bazi icyerekezo cyo kunyuzamo inkuge. Umuhengeri uteye ubwoba wahushye inkuge uyisubiza inyuma mu gihe cy’iminsi itatu. 1 Nefi 18:12–13 Lehi yabwiye Lamani na Lemuweli kubohora Nefi, ariko ntibatega amatwi. Lehi na Sariya barababaye cyane ku buryo byaviriyemo uburwayi. 1 Nefi 18:17 Umugore n’abana ba Nefi bararize. Basabye Lamani na Lemuweli kubohora Nefi, ariko barabyanze. 1 Nefi 18:19 Ku munsi wa kane umuhengeri wabaye mubi kurushaho. Inkuge yari igiye kurohama. 1 Nefi 18:14–15 Lamani na Lemuweli bamenye ko Imana yaboherereje umuhengeri. Bagize ubwoba ko baza kurohama. 1 Nefi 18:15 Nyuma Lamani na Lemuweli barihannye kandi babohora Nefi. Nubwo ubujana n’imirundi bye byari byabyimbiwe ndetse bifite n’ibisebe byatewe n’imigozi, Nefi ntabwo yijujuse. 1 Nefi 18:15-16 Nefi nuko afata Liyahona, irongera irakora. Nefi arasenga, umuyaga urahagarara. inyanja iratuza. 1 Nefi 18:21 Nefi yayoboye inkuge, yongera kugenda yerekeza mu gihugu cy’isezerano. 1 Nephi 18:22