“Igice cya 8: Kwambuka Inyanja,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 23–24
“Igice cya 8,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 23–24
Igice cya 8
Kwambuka Inyanja
Umuyaga ukomeye wahushye inkuge uyerekeza mu gihugu cy’isezerano.
Lamani, Lemuweli na bamwe mu bandi batangira kuba abagome. Ubwo Nefi yababwiraga kubireka, bararakaye nuko bamubohesha imigozi.
Kubera ubugome bwabo, Liyahona yarekeye gukora. Ntibari bazi icyerekezo cyo kunyuzamo inkuge. Umuhengeri uteye ubwoba wahushye inkuge uyisubiza inyuma mu gihe cy’iminsi itatu.
Lehi yabwiye Lamani na Lemuweli kubohora Nefi, ariko ntibatega amatwi. Lehi na Sariya barababaye cyane ku buryo byaviriyemo uburwayi.
Umugore n’abana ba Nefi bararize. Basabye Lamani na Lemuweli kubohora Nefi, ariko barabyanze.
Ku munsi wa kane umuhengeri wabaye mubi kurushaho. Inkuge yari igiye kurohama.
Lamani na Lemuweli bamenye ko Imana yaboherereje umuhengeri. Bagize ubwoba ko baza kurohama.
Nyuma Lamani na Lemuweli barihannye kandi babohora Nefi. Nubwo ubujana n’imirundi bye byari byabyimbiwe ndetse bifite n’ibisebe byatewe n’imigozi, Nefi ntabwo yijujuse.
Nefi nuko afata Liyahona, irongera irakora. Nefi arasenga, umuyaga urahagarara. inyanja iratuza.
Nefi yayoboye inkuge, yongera kugenda yerekeza mu gihugu cy’isezerano.