“Igice cya 23: Ammon: Umugaragu Uhambaye,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 64–68
“Igice cya 23,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 64–68
Igice cya 23
Amoni: Umugaragu Uhambaye
Amoni yagiye ku butaka bwa Ishimayeli. Ubwo yinjiraga mu mujyi, Abalamani baramuboshye bamushyira umwami wabo, Lamoni.
Amoni yabwiye Umwami Lamoni ko yashakaga kuba mu Balamani. Byashimishije Lamoni maze abwira abantu be kubohora Amoni.
Amoni yavuze ko azaba umwe mu bagaragu b’umwami. Umwami yamwohereje kuragira imikumbi ye.
Umunsi umwe ubwo Amoni hamwe na bamwe mu bandi bagaragu bashoye imikumbi , ibisambo by’Abalamani bitatanya amatungo bigerageza kuyiba.
Abagaragu bari kumwe na Amoni bari bafite ubwoba. Umwami Lamoni yari yarishe abandi bagaragu bari baratwawe amatungo n’ibyo bisambo.
Amoni yamenye ko aya yari amahirwe ye yo gukoresha ububasha bw’Imana ngo yigarurire imitima y’Abalamani. Bityo bagatega amatwi inyigisho ze.
Amoni yabwiye abagaragu ko nibaramuka begeranije amatungo yatatanye, umwami atazabica.
Amoni hamwe n’abandi bagaragu bahise babona amatungo ndetse bayasubiza aho ashokera.
Ibisambo by’Abalamani byaragarutse. Amoni yabwiye abandi bagaragu kurinda imikumbi mu gihe we yari arimo arwanya ibisambo.
Ibisambo by’Abalamani ntibyatinye Amoni. Byaketse ko byamwica mu buryo bworoshye.
Ububasha bw’Imana bwari hamwe na Amoni. Yateye ndetse yicisha amabuye bimwe mu bisambo , byatumye ibisambo bisigaye birakara cyane.
Bagerageje kwicisha Amoni ubuhiri bwabo, ariko buri gihe igisambo cyazamuraga ubuhiri ngo kibukubite Amoni, yahitaga aca ukuboko kw’igisambo. N’ubwoba bwinshi, ibisambo byarirukanse.
Abagaragu bajyaniye Umwami Lamoni amaboko yaciwe ndetse bamubwira ibyo Amoni yaro yakoze.
Umwami yatangajwe n’ububasha buhambaye bwa Amoni. Yashaka kubona Amoni ariko yari afite ubwoba kuko yaketse ko Amoni yari Roho Uhambaye.
Ubwo Amoni yinjiraga kumureba, Umwami Lamoni ntiyigeze amenya icyo yavuga. Ntiyigeze avuga mu gihe cy’isaha yose.
Roho Mutagatifu yafashije Amoni kumenya icyo umwami yatekerezaga. Amoni yasobanuye ko atari Roho Uhambaye. Yari umuntu.
Umwami yemereye Amoni icyo ari cyo cyose ashaka naramuka amubwiye ububasha yakoresheje atsinda ibisambo no kumenya ibitekerezo by’umwami.
Amoni yavuze ko ikintu yashakaga gusa cyari ko Umwami Lamoni yakwemera ibyo amubwira. Umwami yavuze ko ari bwemere buri kimwe Amoni amubwiye.
Amoni yabajije Umwami Lamoni niba yemera Imana. Umwami avuga ko yemeraga Roho Uhambaye.
Amoni yavuze ko Roho Uhambaye ari Imana, ko yaremye ikintu cyose mu ijuru no ku isi, kandi ko izi ibitekerezo by’abantu.
Amoni yavuze ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana. Kandi yavuze ko Imana yamuhamagaye ngo yigishe inkuru nziza Lamoni n’abantu be.
Yifashishije ibyanditswe bitagatifu, Amoni yigishije Umwami Lamoni ibijyanye n’Iremwa, Adamu na Yesu Kristo.
Umwami Lamoni yemeye Amoni nuko arasenga ngo ababarirwe ibyaha bye. Maze yitura hasi ndetse amera nk’uwapfuye.
Abagaragu batwaye umwami ku mugore we nuko bamuryamisha ku buriri. Nyuma y’iminsi ibiri abagaragu baketse ko yapfuye maze bafata umwanzuro wo kumushyingura.
Umwamikazi ntabwo yemeye ko umugabo we yari yapfuye. Yari yarumvise ububasha buhambaye bwa Amoni, yamusabye gufasha umwami.
Amoni yari abizi ko Lamoni yari mu bubasha bw’Imana. Yabwiye umwamikazi ko Lamoni azabyuka ku munsi ukurikira.
Yagumye hafi ya Lamoni ijoro ryose. Umunsi wakurikiyeho Lamoni yarabyutse ndetse avuga ko yari yabonye Yesu Kristo. Umwami n’umwamikazi buzuye Roho Mutagatifu.
Lamoni yigishije abantu be kubijyanye n’Imana na Yesu Kristo. Abemeye bihannye ibyaha byabo kandi barabatijwe.