“Igice cya 20: Aluma na Nehori,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 54–55
“Igice cya 20,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 54–55
Igice cya 20
Aluma na Nehori
Umugabo munini, ukomeye witwaga Nehori yatangiye kwigisha ibinyoma. Yavugaga ko buri muntu azakizwa yaba yarabaye mwiza cyangwa mubi. Abantu benshi bimeye Nehori.
Nehori yabwirije arwanya Itorero ry’Imana, ariko umugabo w’umukiranutsi witwaga Gidiyoni yararirwaniriye. Nehori yagiye impaka na Gidiyoni, ariko Gidiyoni yakoreshaga amagambo y’Imana.
Nehori yagize umujinya noneho atora inkota ye nuko yica Gidiyoni.
Nehori yajyanwe kwa Aluma gucirwa urubanza. Nehori yisobanuye ashize amanga.
Ariko Aluma yavuze ko Nehori icyaha kimuhama kubera ko yari yarigishije abantu kuba abagome no kuba yari yarishe Gidiyoni.
Aluma yavuze ko Nehori agomba guhanwa kuba yarishe Gidiyoni. Hakurikijwe itegeko, Nehori agomba gupfa.
Nehori yajyanywe ku gasozi kari hafi nuko aricwa. Mbere y’uko apfa yavuze ko ibyo yari yarigishije byose bitari byo. Ariko abantu benshi bakomeje kwemera inyigisho mbi za Nehori.
Abo bantu bakundaga imitungo bityo ntibubahaga amategeko y’Imana. Bateraga urwenya ku banyamuryango b’Itorero ndetse bakabagisha impaka kandi bakabarwanya.
Abantu b’abakiranutsi bakomeje kubaha amategeko kandi ntabwo bitotombye no mu gihe abayoboke ba Nehori babahohoteraga.
Abanyamuryango b’Itorero basangiraga ibyo bari bafite byose n’abakene, kandi bitaga ku barwayi. Bubahaga amategeko kandi Imana yabahaye umugisha.