“Igice cya 41: Ibimenyetso by’Ivuka rya Kristo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 114–16
Igice cya“ 41,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 114–16
Igice cya 41
Ibimenyetso by’Ivuka rya Kristo
Abanefi babonye ibimenyetso n’ibitangaza by’abahanuzi bari baravuze ko bizaba mbere y’ivuka rya Yesu Kristo.
Ariko bamwe mu Banefi bavuze ko igihe cy’ivuka rya Kristo cyarenze. Bakwennye abari bacyizera ubuhanuzi bwa Samweli w’Umulamani.
Abantu bizeraga muri Yesu Kristo no mu bahanuzi bababazwaga no gutekereza ko hari ikintu cyatuma ubuhanuzi budasohora.
Mu kwizera abantu bategereje ijoro ritagira umwijima, cyari ikimenyetso cy’uko Kristo avuka.
Abo batemeraga Yesu Kristo bahisemo umunsi wo kwica abemera niba ikimenyetso cyaba kitagaragaye.
Nefi yari ababaye kubera ubugome bw’abo batemeye Umukiza.
Nefi yasenze umunsi wose asengera abantu bari bagiye kwicwa.
Nyagasani yahumurije Nefi amubwira ko iryo joro ritari bwijime. Yesu yari buvuke ku munsi ukirikiraho i Betelehemu.
Iryo joro izuba ryararenze, ariko ntihijima. Ikimenyetso cy’ivuka rya Yesu Kristo cyari cyasohoye. Abantu baratangaye.
Abari bateganyije kwica abizera bituye hasi bamera nk’abapfuye.
Bari bafite ubwoba kubera ko bari babaye abagome. Ariko bamenye ko Umukiza azavuka ko kandi abahanuzi bari bafite ukuri.
urumuri rwahagumye ijoro ryose. Ubwo izuba ryarasaga mu gitondo cyakurikiyeho, abantu bamenye ko Yesu Kristo avuka kuri uwo munsi. Ubuhanuzi bwari bwasohoye.
Inyenyeri nshya yagaragaye mu kirere, nk’uko abahanuzi bari barabivuze.
Satani yagerageje gutuma abantu batemera ibimenyetso bari babonye, ariko benshi baremeye.
Nefi n’abandi bayobozi b’Itorero babatije abizeye bose kandi bakihana.
Hari inkuru nziza mu gihugu kubera ko amagambo y’abahanuzi yari yarasohoye. Yesu Kristo yari yaravutse.