“Igice cya 31: Umutware w’ingabo Moroni Atsinda Zerahemuna,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 85–88
“Igice cya 31,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 85–88
Igice cya 31
Umutware w’ingabo Moroni Atsinda Zerahemuna
Abanefi bashakaga kugumana umudendezo w’igihugu n’imiryango yabo. Kandi bashakaga kugira umudendezo mu guhimbaza Imana
Umutware w’ingabo Moroni yari umuyobozi w’ingabo z’Abanefi. Ubwo Abalamani baje kurwana, Moroni n’ingabo ze bahuye na bo ku butaka bwa Yerushoni.
Umutware w’ingabo Moroni yari yarateguye ingabo ze hamwe n’intwaro, ingabo, imitamenwa n’imyambaro y’uruhu runini.
Abalamani bari bafite ingabo nyinshi ariko bagize ubwoba ubwo babonaga imitamenwa y’Abanefi—Abalamani bari bambaye utwenda duto.
Ingabo z’Abalamani ntabwo zatinyutse kurwanya ingabo z’Umutware w’ingabo Moroni. Abalamani birukanse mu gasi maze banzura gutera undi mujyi w’Abanefi.
Moroni yohereje abatasi kujya kureba Abalamani. Kandi yasabye Aluma gusenga Nyagasani ngo abahe ubufasha Nyagasani yabwiye Aluma aho Abalamani bazatera.
Ubwo Moroni yakiraga ubutumwa bwa Aluma, yasize bamwe mu basirikare be ngo barinde Yerushoni maze izisigaye arazijyana ngo zihure n’Abalamani.
Abasirikare b’Umutware w’ingabo Moroni bihishe ku mpande zombi z’umugezi Sidoni, bategereje guta mu mutego ingabo z’Abalamani.
Urugamba rwaratangiye, Abalamani bagerageje gutoroka bambuka umugezi, ariko Abanefi benshi bari babategereje ku rundi ruhande rw’umugezi.
Barwana birenze uko bigeze kubikora mbere, Zerahemuna n’ingabo ze bishe Abanefi benshi. Abanefi batakambiye Nyagasani ngo abafashe.
Nyagasani yakomeje ingabo z’Abanefi. Ingabo zazengurutse Abalamani, nuko Moroni ategeka ko imirwano ihagarara.
Moroni yabwiye Zerahemuna ko Abanefi batashakaga kwica Abalamani cyangwa ngo babagire abacakara.
Moroni yavuze ko Abalamani batarimbura ukwizera kw’Abanefi muri Yesu Kristo. Yavuze ko Imana izakomeza gufasha Abanefi kurwana igihe cyose bazaba ari indahemuka.
Moroni yategetse Zerahemuna gushyira intwaro ze hasi. Abalamani ntibari bwicwe iyo basezeranya ko batazigera bongera kurwanya Abanefi.
Zerahemuna yahaye Moroni intwaro ze ariko ntiyamusezeranya ko atazabarwanya. Moroni yasubije Abalamani intwaro kugira ngo birwaneho.
Zerahemuna yasimbukiye kuri Moroni ngo amwice, ariko umusirikare w’Umunefi yakubise ndetse avuna inkota ya Zerahemuna.
Maze umusirikare akuraho uruhu rw’igihanga cya Zerahemuna, arushyira ku gasongero k’inkota ye, maze ayizamura mu kirere.
Yabwiye Abalamani ko bazagwa nk’uko uruhu rw’igihanga rwaguye, keretse batanze intwaro zabo bagasezeranya ko batazongera kurwana.
Abalamani benshi bashyize intwaro zabo ku birenge bya Moroni ndetse basezeranya ko batazongera kurwana. Bemerewe kugenda mu mutuzo.
Zerahemuna wari urakaye cyane yateje ingabo ze zari zisigaye kurwana. Abasirikare ba Moroni bishe benshi muri bo.
Ubwo Zerahemuna yabonaga ko we n’ingabo ze baza kwicwa, yatakambiye Moroni ko yabababarira. Yasezeranyije ko atazigera arwanya Abanefi ukundi.
Moroni yahagaritse kurwana maze afata intwaro z’Abalamani. Bamaze gusezeranya ko batazongera kurwana, Abalamani baragiye.