Scripture Stories
Igice cya 48: Amahoro muri Amerika


“Igice cya 48: Amahoro muri Amerika,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 136–37

“Igice cya 48,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 136–37

Igice cya 48

Amahoro muri Amerika

Ishusho
abigishwa bigisha

Nyuma yuko Yesu asubiye mu ijuru, abigishwa be bashyizeho Itorero rye mu gihugu cyose.

Ishusho
umugabo ariho abatizwa

abantu bihannye ibyaha byabo barabatijwe ndetse bakira Roho Mutagatifu.

Ishusho
abantu bishimye

mu gihe gito Abanefi bose n’Abalamani bari bamaze guhinduka. Ntabwo bajyiye impaka kandi buri wese yari inyangamugayo.

Ishusho
abantu bicaye

Nta muntu numwe wari umukire cyangwa umukene. Abantu basangiraga buri kimwe, kandi bari bafite ibyo bari bakeneye.

Ishusho
umugabo urimo guhabwa umugisha

Abigishwa bakoze ibitangaza byinshi mu izina rya Yesu Kristo. Bakijije abarwayi ndetse bagarura abapfuye mu buzima.

Ishusho
abantu bubaka

Abantu bubatse imijyi mishya aho indi yari yarasenywe.

Ishusho
abantu baganira

Bubashye amategeko y’Imana. Bariyirije kandi barasenze ndetse bagahura kenshi ngo bumve Ijambo ry’Imana.

Ishusho
abahungu bakina

Abantu bari bishimye.

Ishusho
abagabo baganira

Nta bajura bari bahari, ntababeshyi, ntabicanyi. Abantu ntibari bagiciyemo ibice by’Abanefi n’Abalamani ahubwo bose bari umwe, abana ba Kristo.

Ishusho
umubyeyi n’umuhungu we

Nyagasani yahaye abantu umugisha muri buri kimwe bakoze.

Ishusho
Abantu bakora mu murima

Babayeho mu mahoro imyaka 200. Abantu baje gukira cyane.

Capa