“Igice cya 48: Amahoro muri Amerika,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 136–37 “Igice cya 48,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 136–37 Igice cya 48 NaN:NaNAmahoro muri Amerika Nyuma yuko Yesu asubiye mu ijuru, abigishwa be bashyizeho Itorero rye mu gihugu cyose. 4 Nefi 1:1 abantu bihannye ibyaha byabo barabatijwe ndetse bakira Roho Mutagatifu. 4 Nefi 1:1 mu gihe gito Abanefi bose n’Abalamani bari bamaze guhinduka. Ntabwo bajyiye impaka kandi buri wese yari inyangamugayo. 4 Nefi 1:2 Nta muntu numwe wari umukire cyangwa umukene. Abantu basangiraga buri kimwe, kandi bari bafite ibyo bari bakeneye. 4 Nefi 1:3 Abigishwa bakoze ibitangaza byinshi mu izina rya Yesu Kristo. Bakijije abarwayi ndetse bagarura abapfuye mu buzima. 4 Nefi 1:5 Abantu bubatse imijyi mishya aho indi yari yarasenywe. 4 Nefi 1:7 Bubashye amategeko y’Imana. Bariyirije kandi barasenze ndetse bagahura kenshi ngo bumve Ijambo ry’Imana. 4 Nefi 1:12 Abantu bari bishimye. 4 Nefi 1:16 Nta bajura bari bahari, ntababeshyi, ntabicanyi. Abantu ntibari bagiciyemo ibice by’Abanefi n’Abalamani ahubwo bose bari umwe, abana ba Kristo. 4 Nefi 1:16–17 Nyagasani yahaye abantu umugisha muri buri kimwe bakoze. 4 Nefi 1:18 Babayeho mu mahoro imyaka 200. Abantu baje gukira cyane. 4 Nefi 1:22–23